Urubyiruko 129 rwo mu Karere ka Kirehe rwahawe ibikoresho byo kwifashisha mu mishinga yarwo irimo n’ubucuruzi, rusabwa kumenyekanisha ibyo rukora hakoreshejwe ikoranabuhanga no gukora ibirimo udushya kugira ngo bazabashe kwiteza imbere birambye.
Kuri uyu wa 04 Mata 2023 ni ubwo umushinga ‘ECOREF Project’ uterwa inkunga na ‘GIZ’ ugashyirwa mu bikorwa n’umuryango ‘RWARRI’ washyikirije ibikoresho urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe rwize imyuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gukurikirana imikorere y’abacuruzi bashya b’urubyiruko, kandi badakwiye kuzatenguha abafatanyabikorwa babahaye ibi bikoresho.
Yakomeje agira ati: ”Twungutse abacuruzi bagera kuri 129 b’urubyiruko, bakwiye gukoresha udushya ari udoda, umubaji, abatunganya imisatsi n’abandi, bityo rero dufatanyije na GIZ twateguye gahunda yo kubakurikirana no kubaba hafi. Kuri ubu bafite telefone zirimo ikoranabuhanga ryerekana aho umucuruzi aherereye hose ku buryo ibyo bazakora bazabikora neza bikabateza imbere bakanatanga akazi kuri bagenzi babo, twizeye ko nta bizangirika cyangwa ngo bibure ahubwo bazi agaciro bifitiye iterambere ryabo.”
Bamwe mu rubyiruko MUHAZIYACU yegereye bavuze ko imikorere yabo itari imeze neza bityo inyunganizi bahawe y’ibikoresho izabafasha kugera ku iterambere.
Gatebuka Isaie wo mu Murenge wa Mushikiri yagize ati: ”Njye na bagenzi banjye twari dufite saro yogosha gusa tukifuza no gusuka imisatsi abagore tugahura n’imbogamizi yo kubura ibikoresho twakifashisha, ubu ubwo baduhaye ibikoresho tugiye gufasha abavaga i Mushikiri baje kwisukisha Nyakarambi; ikindi mfite Watsapu ni ukugaragariza benshi ibyo dukora ifaranga rikaboneka.”
Uwera Delphine na we ati: ”Mu buzima busanzwe nari umudozi w’imyenda ariko ntitwari dufite imashini zihagije, twitezaga imbere gusa ntibyari cyane kubera ibikoresho, gusa ubwo tubonye imashini nk’izi iterambere rigiye kwiyongera kuko nzajya nerekana ibyo nkora kuri telefone kuko nzaba niteguye no gukora umwenda umukiriya ansabye kandi ku gihe.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango ‘Rwanda Rural Rehabilitation Initiative(RWARRI)’ Uwizeye Belange yavuze ko batanze ibikoresho kuri uru rubyiruko kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa imyuga rwahuguriwe ndetse no gufasha kwagura imishinga igamije iterambere muri rusange.
Ati: ”Mu by’ukuri kuba barize imyuga itandukanye rimwe na rimwe birabagora kubona ibikoresho kugira ngo babashe kwihangira imirimo niyo mpamvu tuba twabafashije kubona ibikoresho, ikindi aho bagiye gukorera hose ubona ko ibyo bazakora byari bikenewe, bizabafasha kwiteza imbere, guteza imbere imiryango yabo no kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere; bahuguwe uburyo bwo kubikoresha kandi tuzakomeza no gufasha urundi rubyiruko.
RWARRI ibinyujije mu mushinga wa ‘ECOREF’ yafashije urubwiruko 124 kubona amahugurwa y’imyuga mu mwaka wa 2020-2021. Uyu munsi urwo rubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe rugera kuri 124 na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko batanu, bakaba bafashijwe kubona ibikoresho birimo; imashini ku bakora umwuga w’ubudozi bw’ imyenda, ibikoresho by’ububaji, ibyo gusudira, ibyo gusuka imisatsi n’ibindi; byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 45 mu rwego rwo gufasha urwo rubyiruko kwiteza imbere.










