Urubyiruko rwo mu karere ka Kirehe rurasabwa gukoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza imishinga n’ibikorwa byarwo mu bijyanye n’ubukerarugendo, gukora inyigo z’imishinga yarwo no kugisha inama abamaze igihe kinini bashora imari mu bikorwa bitandukanye.
Ni inama yabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023 mu Karere ka Kirehe, aho abayitabiriye bagaragarijwe amahirwe ari mu bukerarugendo n’ibindi bikorwa biri muri aka Karere bikwiriye kubyazwa umusaruro biturutse mu ishoramari ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe, mu rwego rwo kuzamura iterambere hifashishijwe n’ ikoranabuhanga.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama rwaganiriye na MUHAZIYACU ruvuga ko rugiye gutangira kwiga inyigo kandi rugakoresha ikoranabuhanga nk’isoko y’iterambere muri iki gihe.
Gisubizo Bright ufite kampani y’ubukerarugendo yitwa ’Akagera Bright tours’ yagize ati:” Ubu ngiye kwibanda ku kwamamaza ibikorwa byanjye, ndashyira ibintu ku rundi rwego ku buryo ibikorwa byanjye bizamenyekana, kandi nizeye ko nibimara kumenyekana nzabona abakerarugendo bazangana.”
Muri iyi nama yo guteza imbere ishoramari yateguwe n’Akarere ka Kirehe gafatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’ iterambere-RDB, yitabiriwe n’ abikorera, na bamwe mu rubyiruko ruharanira guteza imbere Akarere ka Kirehe binyuze mu bikorwa bakora.
Abitabiriye iyi nama basobanuriwe na Namara Frank Umuyobozi muri RDB serivisi uru rwego rw’iterambere rutanga zirimo n’izo gutanga inguzanyo ku bifuza kubaka inganda n’amahoteri.
Mu Karere ka Kirehe habarurwamo urubyiruko rusaga ibihumbi 110.
Abifuza gushyira imishinga yabo mu bikorwa, bakaba bashishikarizwa kwita ku nyigo z’imishinga yabo, bakamamaza ibikorwa byabo batibagiwe no kugisha inama; mu rwego rwo guteza imbere igihugu n’Akarere ka Kirehe muri rusange.
Mu Murenge wa Nasho, Akagari ka Ntaruka ku ishyamba rya Kabusunzu hamwe mu habereye ubukerarugendo (Ifoto: Manishimwe N.)