Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023 nibwo habaye umuhango wo gusoza urugerero rudaciye ingando rw’Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 10 mu gihugu hose, Akarere ka Gatsibo kakaba kaje ku isonga mu Ntara y’Iburasirazuba kaza no ku mwanya wa kane mu gihugu.
Uyu muhango ku rwego w’Intara y’Iburasirazuba wabereye mu karere ka Gatsibo aho Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba n’intumwa ya MINUBUMWE bifatanyaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu gusoza uru rugerero.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel mu butumwa bwe yasabye intore gukomeza imirimo y’ubutore, anashimira Akarere ka Gatsibo ko gakomeje kuza ku isonga mu kwesa imihigo.
Ati:”Uyu munsi ni ukwiyemeza kuguma mu mihigo mukomeze mwerekana imihigo yanyu imbere y’umutoza w’ikirenga kugira ngo amenye ko muri Gatsibo hari intore kandi ikataje mu iterambere mwakoze ibikorwa byiza twashimye, umurimo ni kimwe mu ndangagaciro enye ziza ku isonga; mukomereze aho.”
Guverineri Gasana kandi yavuze ko ibi bikorwa urubyiruko rukora bitanga icyizere ko rwatanga umusaruro ufitiye abanyarwanda akamaro.
Bamwe mu ntore zasoje urugerero zaganiriye na MUHAZIYACU zavuze ko ibikorwa zakoraga bitagiye kurangirira aho, ahubwo bizakomeza.
Kabatesi wo mu Murenge wa Murambi yagize ati: “Ku rugerero natojwe gukorera hamwe na bagenzi banjye no gukora imirimo y’amaboko ku rugerero ni ku ishuri kandi ntabwo ibyo wize ubibika, ibyo nigiyeyo ntabwo birangiriye aha ahubwo byamfashije gufunguka mu mutwe nshobora kubikoresha hanze.”
Nshimiyimana Theoneste wo mu murenge wa Gasange na we yagize ati:”Urugerero rudufasha kubaka u Rwanda twifuza, twakozemo ibintu byinshi kandi tuzakomeza tubikore twigishe abantu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko kuba bongeye kuza ku isonga inshuro ya kabiri babyishimira ariko bibatera gukora cyane.
Yagize ati: “Ni ubwa kabiri bukurikirana tubonye inka y’indashyikirwa cyangwa duhize utundi turere mu Ntara, biradushimisha ariko bikadutera gukora cyane; gusa dutangira iyi mihigo twashakaga inka y’ubumanzi igihembo cya mbere mu gihugu cyose.”
Yasoje agira ati:”Uyu munsi rero hamwe n’izi ntore n’abayobozi dufatanya tukaba twahigiye imbere ya Guverineri ko tugiye gushyiramo imbaraga zidasanzwe turashaka ko umwaka utaha inka y’ubumanzi izataha mu karere kacu . ”
Intore zasoje urugerero rw’Inkomezabwigwi icyiciro cya 10 mu karere ka Gatsibo ni 1,398 harimo abakobwa 755 n’abahungu 643 zikaba zarakoze ibikorwa bitandukanye birimo gucukura amaterasi y’indinganire kuri hegitari 121.6, gusubiza abana 79 mu ishuri, kubaka inzu 51 basana n’izindi 116, kubaka imirima y’igikoni 320, ubwiherero 134, gukurikirana ibiti 28,049 by’imbuto n’ibindi; byose hamwe bikaba bifite agaciro ka Miliyoni 322Frw.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hatojwe intore 8,263 zitabiriye ku kigereranyo cya 93%, ku nsanganyamatsiko igira iti:”Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero rwo kwigira.”
Akarere ka Gatsibo kandi kakaba kahawe inka y’indashyikirwa kuko kaje ku isonga mu Ntara y’Iburasirazuba mu kwesa imihigo y’intore z’inkomezabigwi icyiciro cya 10, uyu mwanya kegukanye ku nshuro ya kabiri.













