MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Umusore yafatanwe ibihumbi 93 by’amafaranga y’amiganano

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
25/02/2023

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Ngoma, yafashe umusore w’imyaka 28 ucyekwaho gukora no gukwirakwiza mu baturage amafaranga y’amiganano.

Amakuru dukesha Polisi y’ u Rwanda avuga ko ku wa Kane, tariki ya 23 Gashyantare 2023, aribwo uwo musore yafatiwe mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Rubona mu murenge wa Rukumberi, afite inoti 93 z’igihumbi z’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ”Twari dufite amakuru ko uwo musore usanzwe utuye mu mudugudu w’Akajevuba, akagari ka Karenge mu murenge wa Jarama asanzwe azwiho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano cyane cyane mu tundi duce aho batamuzi.”

Yunzemo ati: “Ku isaha ya saa yine za mugitondo nibwo twamenye ko yaraye mu mu murenge wa Rukumberi, hategurwa igikorwa cyo kumufata abapolisi bamusatse bamusangana ibihumbi 93Frw agizwe n’inoti z’igihumbi gusa z’amiganano.”

Akimara gufatwa yavuze ko ayo mafaranga yari yayahawe n’umugabo utuye mu murenge wa Jarama ari ibihumbi 100, ngo ajye kuyavunjisha baze kugabana, atigeze atangaza imyirindoro ye n’aho andi yari yayashyize.

Hamwe n’amafaranga y’amiganano yafatanywe yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Rukumberi kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa n’abandi bafatanya muri ibi bikorwa.

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanga amakuru kugira ngo abishora mu bikorwa byo kwigana amafaranga n’ibindi byaha batabwe muri yombi bashyikirizwe ubutabera.

Yagiriye inama abaturage cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, bakirinda gushakishiriza imibereho mu kwishora mu byaha kuko nta wundi musaruro bakuramo uretse kubifatirwamo bagakurikiranwa n’amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uko gusoza urugerero rw’Inkomezabigwi byagenze mu Ntara y’Iburasirazuba

Uko gusoza urugerero rw'Inkomezabigwi byagenze mu Ntara y'Iburasirazuba

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU