MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Umusore w’imyaka 18 akurikiranweho gusambanya umukobwa wa 17 

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
19/07/2020
Ku biro by'Umurenge wa Musaza (Ifoto: Manishimwe N/Archive)

Ku biro by'Umurenge wa Musaza (Ifoto: Manishimwe N/Archive)

Umusore w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe yatawe muri yombi  akurikiranweho gusambanya umukobwa w’imyaka 17, bashakaga kubana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Leonard yabwiye MUHAZIYACU iby’aya makuru.

Ati: “Ni byo, ni umusore wo mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga, ejo bundi ku itariki ya 17 yasambanyije umwana ariko  asa n’uwamushatse agiye kumugira umugore, uwo mukobwa afite imyaka 17, umusore afite imyaka 18, barashakana. Ubwo rero ejo byaje kumenyekana ko bararanye.”

Uyu muyobozi avuga ko abaturage ari bo batanze amakuru biba ngombwa ko uwo musore afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha -RIB, umukobwa na we yoherezwa kwa muganga.

Amakuru ahari kandi ni uko umukobwa n’umuhungu basa n’abari babyumvikanyeho mbere, ndetse bananogeje umugambi wo kubana nk’umugore n’umugabo; mu gihe amategeko atabyemera.

Gitifu Bihoyiki ni byo  akomeza agarukaho  ati: “Amategeko ntabwo abyemera, kuko nubwo  harimo icyinyuranyo cy’umwaka umwe, ariko  umuhungu arajya mu cyiciro  cy’abantu bakuze umukobwa akajya mu bana, kandi itegeko rirengera umwana; uwo mukobwa ari munsi y’imyaka 18.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musaza buratanga ubutumwa bukangurira abana gushyira imbere gukunda ishuri bakabanza bakiga bakazashinga ingo bakuze, gukangurira ababyeyi guha uburere bwiza abana babo,  ndetse no gusaba abaturage kujya batanga amakuru hagakumirwa  ubusambanyi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KireheKirehe

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Umugabo wiyitaga umucamanza yafatiwe mu cyuho yakira ibihumbi 170 Frw

Kirehe: Umugabo wiyitaga umucamanza yafatiwe mu cyuho yakira ibihumbi 170 Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU