Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi, umugabo witwa Mbonyumugenzi Jean Pierre yafatiwe mu cyuho yakira amafaranga ibihumbi 170 Frw mu bihumbi 300 Frw yari yaciye umuturage yari yabeshye ko ari umucamanza.
Nzirabatinya Modeste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho yabwiye MUHAZIYACU ko kugira ngo uwo mugabo afatirwe mu cyuho habayeho impungenge ku muturage n’umuyobozi w’umudugudu bahamagawe na nimero imwe ariko uyikoresha yiyitirira inzego ebyiri zitandukanye.
Yagize ati: “Byabereye mu Kagari ka Rubirizi, umugabo witwa Mbonyumugenzi yafatanwe amafaranga ibihumbi 170 ariko hari andi bari kumuha ibihumbi 130, yari yahamagaye umuturage amusaba kumuha amafaranga akamufasha, bucyeye anahamagara umuyobozi w’umudugudu amubaza imyirondoro y’uwo muturage amubwira ko ari umukozi wa RIB ushaka gufasha umuturage, baje guhura bahana amakuru bagira amakenga kuri iyo nimero imwe iri kwiyitirira inzego ebyiri zitandukanye.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma yo kubigeza ku nzego z’umutekano ngo bahise batangira gukurikirana iyo nimero kugeza ubwo nyirayo afatiwe mu cyuho yakira amafaranga ibihumbi 170 andi akaba yari buzayahabwe nyuma.
Gitifu Nzirabatinya yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe kandi bakarushaho kugirira amakenga abantu babahamagara biyita abo mu nzego runaka za Leta.





