Abayobozi mu nzego zitandukanye basabye Ubuyobozi bw’Ikigo cya GS Mushikiri n’abanyeshuri bakigamo gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda ibiti byahatewe birimo iby’imbuto n’ibivangwa n’imyaka kwangizwa.
Ni bumwe mu butumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda usoza uku kwezi k’Ugushyingo wakorewe mu Kigo cy’ishuri cya GS Mushikiri, mu Kagari ka Rwayikona, Umurenge wa Mushikiri; mu gihe n’abandi bayobozi muri aka Karere bifatanyije n’abaturage mu mirenge mu muganda wibanze ahanini ku gutera ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka.
Hatewe ibiti bigera ku 1200 byiganjemo iby’imbuto ahanini byatewe mu busitani bw’iri shuri n’ibiti bisanzwe mirimo n’ibivangwa n’imyaka byatewe aharimo no mu murima w’iri shuri, ryigwamo n’abanyeshuri 1625 muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yasabye Ubuyobozi bwa GS Mushikiri n’abanyeshuri bahiga gushyiraho uburyo butuma ibiti byatewe bizakura bikagira akamaro.
Ati: “Ibiti byatewe mubirinde kwangirika, ndasaba abayobozi b’ikigo ngo mubishyire mu nshingano z’abanyeshuri, babyiteho bafatanyije n’abarezi kugira ngo hatagira igiti na kimwe cyangirika. Biriya biti bifite akamaro kenshi, harimo iby’imbuto bizabafasha kugira ngo mugire izo murya hano ku ishuri hejuru ya rya funguro muhabwa, twateye voka, amapera, amaronji n’ibindi mubyiteho, nitugaruka nimwe tuzabaza ibiti byanyu mwitayeho.”
Naho Senateri Habiyakare Franςois wakoreye umuganda mu Karere ka Kirehe we, yabwiye abanyeshuri bo muri GS Mushikiri ko by’umwihariko ku biti by’imbuto bagomba kwirinda kuzabisarura bitarera, ati: “Ntimuzabirye bitarera, ahubwo muzategereze abarimu banyu babibacire, babizane ku meza mubirye byeze neza.”
Ngayaberura Damien, Umuyobozi wa GS Mushikiri yabwiye MUHAZIYACU ingamba bafite zo kurinda ibiti byatewe kwangirika nk’uko banabisabwe n’abayobozi by’umwihariko,
Ati: “Dufite ingamba z’uko dushobora kuzajya duha umwana igiti cye agomba kubungabunga ari umwe, ku buryo tuzajya tukimubaza, uko kimeze ku buryo bizaramba. Murabona ko hari ibindi biti twari twarateye muri 2022 byakuze bitangirijwe, turizera ko n’ibi tuzakomerezaho ingamba dufite zo kubibungabunga.”
Umwe mu banyeshuri biga muri iki kigo, Ahishakiye Amina wiga mu mwaka kabiri w’amashuri yisumbuye avuga ko basobanukiwe akamaro k’igiti, ati: “Ibi biti tuzabibungabunga tubirinde ababyangiza. Kandi tuzi ko igiti gifite akamaro ko gutanga umwuka mwiza, kurinda isuri ariko nk’ibi by’imbuto iyo byeze abantu barya imbuto bakamera neza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwavuze kandi ko hagiye kunozwa uburyo ikindi gihe muri gahunda yo gutera ibiti mu bigo by’amashuri hazatekerezwa ku buryo buri mwana azajya acyura igiti cyo gutera iwabo murugo kandi agire n’inshingano zo kucyitaho.
Nyuma y’uyu muganda hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakobwa n’abagore, abaturage basabwa ubufatanye mu gukumira iryo batanga amakuru ku gihe; kugira ngo abarikorerwa barenganurwe n’abarikora bakurikiranwe n’inzego z’ubutabera.









