Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA) cyasobanuriye abikorera bo mu Karere ka Kirehe ko bagirwa inama yo kwishyurira imisoro ku gihe kuko birinda amande acibwa uwatinze kwishyura, ibishobora kuvamo n’igihombo kitateganywaga kigaruka no kudindira kw’iterambere ry’Igihugu.
Ibi babisobanuriwe kuri 28 Werurwe 2023 i Kirehe mu mahugurwa yateguwe na RRA, muri aya mahugurwa abasora bashya biyandikishije muri 2022 ndetse n’abasanzwe basora, babwiwe imiterere y’ imisoro n’umumaro wayo nk’ishingiro ry’ubukungu bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.
Umukozi muri RRA Uwimana Delphine yavuze ko kutishyurira imisoro ku gihe bibangamira iterambere ry’igihugu n’iry’umuturage muri rusange.
Yagize ati: ”Mukwiriye kumenya ko imisoro iri mu moko menshi atandukanye, nk’abikorera rero muzi ko imisoro ifite uruhare runini mu bukungu bw’igihugu iyo idatanzwe hari byinshi mu bikorwaremezo bitagerwaho nk’uko bikenewe, mukwiriye kandi kumenya igihe cyo kwishyuriraho imisoro bityo hatazagira uhura n’ikibazo cyo gucibwa amande y’ubutinde.”
Uwimana yakomeje asobanura ko iyo amande abaye menshi kubera ubutinde bishobora no kuvamo igihombo kandi icyo gihombo kikaba kigira ingaruka kuri nyir’ igikorwa ndetse no ku iterambere ry’igihugu, bityo abikorera bakwiriye gusobanukirwa uburyo bworohejwe bwo gusora bakoresheje ikoranabuhanga ry’imashini itanga inyemezabwishyu ya EBM (Electronic Billing Machine).
Bamwe mu bikorera baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko amahugurwa yabaye aramutse akozwe inshuro nyinshi hatazongera kubaho ikibazo cyo gutinda kwishyura umusoro, kuko ngo hari ubwo biterwa n’amakuru make baba bafite ku bijyanye no gusora.
Kaberuka Roth ufite ‘Multi-Service karo Company Ltd’ yagize ati: ”Twifuje kenshi ko twasobanurirwa imitangire y’imisoro, kubera itegeko rijyane n’ubucuruzi rigenda rihinduka nk’abacuruzi ni byiza ko dusobanurirwa inshuro nyinshi kugira ngo tumenye uko twishyura neza kandi ku gihe, umucuruzi akwiriye kumenya amabwiriza yose agenga ubucuruzi bwe niyo mpamvu aya mahugurwa navuga ko ari ingenzi cyane kuko anaturinda igihombo giterwa no kutamenya amakuru.”
Niyoyankunze Gilbert umuyobozi wa ‘Nkunze Company Ltd’ ihinga ibihumyo na we ati: ”Aya mahugurwa yamfashije kumenya igihe nyacyo cyo gusora n’igihe cyo gusora umusoro ku nyungu cyane ko benshi mu bacuruzi baba batabisobanukiwe bikaba byabatera no guhanwa mu gihe barengeje igihe cyo kwishyura.”
Mu Karere ka Kirehe mu mwaka ushize wa 2022 abikorera basoraga bari 9,679 kugeza ubu abiyandikishije gusora harimo n’abashya bakaba bagera 10,954; Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bukavuga ko bufasha abasora gusobanukirwa neza ibyiza byo gutanga umusoro.
Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere yagize ati: ”Igihugu cy’u Rwanda gifite icyerekezo cy’iterambere muri 2050, niyo mpamvu umucurizi akwiriye gutekereza imikorere yagutse ahubwo inagera hanze y’igihugu, rero iyo umucuruzi afite iyi ntego ntabwo atinda no kumva amahirwe ari mu gusora ejo akabona amato, indege n’ibindi bimufasha gukora mu buryo bwagutse bugera hanze y’igihugu; umusoro uratugarukira mu buryo bw’ibikorwaremezo iyo itishyuwe rero habaho amande.
Muri uyu mwaka w’imihigo 2022/2023 umuhigo ujyanye n’imisoro Akarere ka Kirehe ugeze kuri 87%, mu gihe abasora bari guhabwa ubukangurambaga kuva mu mirenge ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera(PSF) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA).







