Abafashamyumvire 24 bitwaye neza kurusha abandi mu Karere ka Kirehe bashyikirijwe amagare azabafasha mu kazi bavuze ko bigiye gutuma buri muhinzi wese wo muri aka Karere azabasha kubona inama byoroshye zizababasha guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere muri aka Karere kandi ku gihe.
Kuri uyu wa 04 Mata, nibwo abo bafashamyumvire bahawe amagare 24 n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu rwego rwo gufasha umuhinzi kubona ubufasha mu buhinzi bwe bwa buri munsi.
Bamwe mu bafashamyumvire bahawe amagare baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko byajyaga biba imbogamizi kugera ku muhinzi nk’uko bigarukwaho na Nyirahabineza Louise umujyanama w’ubuhinzi wo mu Murenge wa Mahama, ati: ”Ndabanza gushima Leta y’u Rwanda yatekereje iki gikorwa cyo kuduha inyoroshyangendo, byabaga bigoye kugera ku bajyanama b’ubuhinzi bo mu tugari gusa ubu inzitizi zakemuwe nzajya ngera kuri buri muhinzi ukeneye inama kandi mu gihe kihuse ntabyo kujya gutega.”
Hakorimana Jean Baptiste utanga inama mu buhinzi mu Murenge wa Gahara na we ati: ” Iki gikorwa cyo kuduha amagare twakishimiye cyane, twagendaga gake kugira ngo tugere ku muhinzi aho aherereye, kuba twongerewe andi maguru bigiye kudufasha cyane kunoza ibyo dukora, nk’uko turi intore mu buhinzi tugiye kunguka byinshi; inama zizajya zigera ku muhinzi ku gihe mu gihe ubundi twakererwaga kubageraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste yavuze ko Akarere katanze amagare ku bafashamyumvire mu buhinzi mu rwego rwo kubafasha gukusanya amakuru ku bahinzi mu buryo bworoshye hatezwa imbere ubuhinzi bwa kijyambere muri aka Karere.
Yagize ati: ”Mu rwego rwo kunoza uburyo bw’imihingire mwahawe amagare, dufate umwanya wo gufasha abahinzi kwiyandikisha ku gihe, urutoki rumaze iminsi rufite ibibazo by’uburwayi ndagira ngo nsabe ko urutoki mukwiriye kuzarukurikirana aho ruri hose mugafasha abahinzi mu buryo bwo kunoza imihingire yarwo mu buryo bwa kijyambere; ndetse mukanafasha abahinzi kwiyandikisha muri ‘Smart Nkunganire.”
Akarere ka Kirehe kakahaye amagare 24 abafashamyumvire bitwaye neza kurusha abandi ndetse hanatangwa telefone nto 612 ku bafashamyumvire bose babarizwa muri aka Karere ka Kirehe mu rwego rwo kuborohereza kubona amakuru mu buhinzi.









