Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta yasabye abaturage bo mu Karere ka Kirehe gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye i Nyarubuye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 by’umwihariko hazirikanwa Abatutsi biciwe i Nyarubuye muri Mata 1994.
I Nyarubuye hari urwibutso rwa Jenoside rwo ku rwego rw’Igihugu rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 58 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
#Kwibuka29
Hari kuba umuhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i #Nyarubuye, witabiriwe n'abayobozi barimo @iassumpta Umunyamabanga wa Leta muri @RwandaLocalGov, Guverineri @EKGasana n'abandi mu nzego zitandukanye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; n'abaturage muri rusange.
1 pic.twitter.com/qWZ4hjXoHt— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) April 14, 2023
Amateka agaragaza ko iyicwa ry’abatutsi benshi ryatangijwe n’abicanyi ku itariki 14 Mata 1994 hicwa abari bahungiye kuri Paruwasi Gatorika ya Nyarubuye bari bizeye kuhakirira nyamara bahicirwa mu buryo bw’iyicarubozo.
Mu butumwa yatanze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Ingabire Assumpta yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Nyarubuye, kandi yizeza ko imiyoborere myiza u Rwanda rufite kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yafashe ingamba zihamye ku buryo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yibukije buri wese ko asabwa uruhare mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ati: “Twanenze politiki ebyiri zabanje zitandukanya abanyarwanda bamwe babuzwa kwiga kubera ko batabyemereregwa bitewe n’uko bavutse, dukwiye gufatanya binyuze mu kwibuka n’ubutwari bw’Inkotanyi zimanye igihugu zigakura abatutsi bicwaga mu icuraburindi, bityo umuntu uca ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi ashaka kuzana ibitekerezo byo kongera gusubira mu icuraburindi ntibyashoboka, niyo mpamvu mukwiriye kugira uruhare mukabarwanya aho twavuye ntidukwiriye gusubirayo.”
Minisitiri Ingabire yavuze ko nubwo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside imbere mu gihugu ari bike, hakiri bamwe mu babyeyi babiba inyigisho z’urwango mu bana, na bamwe mu bagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije ikoranabuhanga ku mbuga nkoranyambaga; aha ni ho yasabye cyane uruhare rw’urubyiruko mu kunyomoza no kutemerera uwo ari we wese kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu baturage bavuganye na MUHAZIYACU bavuze ko batakwihanganira umuntu wazana ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ibyabaye ari bibi cyane bidakwiriye gusubira.
Umwe muri bo ni Ndayambaje Jean Bosco yagize ati: ”Nk’ikintu nabwira umuntu wakwifuza kugarura ingengabitekerezo yatujyanye mu mwijima abacu bashira akinabitekereza ashatse yabyikuramo, ntitwakwemerera uwo ari we wese wakongera kubiba urwango cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside kuko n’amategeko abihana arahari, twatanga amakuru ubutabera bugakora akazi kabwo.”











