Rugigana Jean Baptiste ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Gatsibo ku kiliziya cya Kiziguro kuri ubu utuye mu mu Murenge wa Rugarama mu Kagari ka Bugarama mu yahoze ari Komine Murambi Segiteri Gikoma muri Rubiha.
Ubu buhamya yabutanze ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Akarere cyasorejwe mu Murenge wa Rugarama.
Rugigana yatangiye avuga uko abari abayobozi bo muri Komine Murambi yari iyobowe n’aba Bugurumesitiri batatu aribo Mwange ,Rwabukombe na Gatete mbere y’uko Jenoside itangira batozaga abantu urwango aho Gatete yatozaga urubyiruko urwango rwo kwica abatutsi mu kigo cy’ishuri cya G.S Nyagasiga abigisha kwambara ibyatsi n’ibirere.
Yavuze ko ari abagabo batigeze bagira amateka meza na rimwe kuko Akagari batuyemo kahuye n’ibibazo bikomeye mu gihe cya Jenoside,avuga ko bari baturanye n’impunzi z’abakiga ba Muvumba n’abandi bari baraturutse impande nabo bari babi ariko bakagira Gatete wari ubarenzeho kuko yakomeje kubiba inzangano avuga ko abatutsi bakomezaga gutotezwa bagatwikirwa n’ibindi bibi byinshi mbere y’uko Jenoside itangira .
Rugigana avuga ku munsi nyirizina Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yatangiriyeho yavuze ko tariki ya 7 yabyutse kare ajya ku muhanda ahasanga abajandarume bari kugenda bakubita za mpiri zabo mu bihuru bagenda bavuga ko umututsi bari bubone ari bubibazwe, ibi ngo babivugaga batambika berekeza iwabo kureba mukuru we witwaga Musonera bitiranyije na Musonera ngo wari uri mu ngabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi.
Yakomeje agira ati “Noneho baza iwacu baziko ari Musonera uyoboye cya gitero ari uwacu, baraza bageze mu rugo iwacu basanga Musonera yavuye Muvumba kuko ariho yakoraga ari umuganga baje basanga arahari bahita bahakora uruzitiro barahagota kugeza ubwo bamubyukije bamutwara mu mpunzi z’abakiga zari hepfo tugize amahirwe tubona aragarutse”.
Rugigana yakomeje avuga ko za mpunzi zagendaga zica abantu uruhongohongo babona umuntu bakamwica ngo n’Inkotanyi, urugo rwa mbere rwatwitswe iwabo ni urwo kwa Kanyeshyaka ariwe se umubyara.
Ati:”Urugo rwa mbere rwatwitswe muri Rubiha ni kwa Kanyeshyaka ariwe data ariko njye nkayoberwa kuko data yari yarakamiye abanyarwanda ariko mu bantu bashatswe bwa mbere ni Kanyeshyaka ariko Imana izamuhe uruhuko rudashira.”
Rugigana yakomeje kandi avuga ko Jenoside yakomeje ibaho bagakomeza bajya mu ngo zitandukanye batwika ari nako bica abantu,kuri uwo mugoroba rero bamaze kudutwikira Papa we kuko yari yaraje Nyagasiga avuye i Rwankuba bamutwikiye hashize iminsi bamuha ibintu bye byose bamuha n’inka ze, yageze i Nyagasiga akumva ko za nka ze bari buzimuhe , ngo yahoraga ababwira ko ibiri kuba biri burangire mu minsi mike kuko byajyaga biba kuva kera bikarangira.
Ati “Ubwo abagabo babiri twari duturanye hano baraje bafata inka za Data ubwo Data na bwa butesi yaragiye afata inka ze arazirongora tugeze ku musaza bita Subukiniro umugabo bita Mutaganda araza afite umuhoro aramutuka amwaka inka aragenda.”
Yakomeje ubuhamya bwe agira ati:”Twaramanutse tugeze kwa Subukiniro harimo izindi ngo dusangamo umugabo bita Kanyenzi yari umurokore yarasengaga akimara kutubona yinjira mu nzu twe tugira ngo wenda agiye kutwakira asohora umuhoro arawutyaza ndangije mbwira Data nti mbabarira twigendere uyu mugabo utyaje umuhoro tumuri iruhande atadutemera aha.”
Rugigana yavuze ko bakomeje kumanuka bigira hepfo bazamuka bajya mu kindi kibaya baterera bajya Murama noneho se ajya aho bita i Gorora mu gihe Rugigana na barumuna be basigaye kuri uwo musozi baraharara, yavuze ko abaturage bahasanze batigeze babavugisha ariko bahise bajya gushaka imihoro ngo babice abandi bajya kwihisha mu rutare rwari hafi aho.
Ati:”Twakinjiyemo b’abantu bose bakajya baza tubareba ubwo tuba muri cya gihuru na rwa rutare ubwo hari ku itariki ya 8 ryamira ibuye umubiri urabyimba urenga ryabuye rinyinjira mu kibero ubwo barumuna banjye nabo bararyamye aho ngaho n’abana babiri b’abaturanyi twari kumwe nubwo barumuna banjye bapfuye ariko ba bana b’abaturanyi bo ndashima Imana ko bariho,abantu benshi baguye mu kibaya aho twari turi bishwe na ba baturanyi bica abantu benshi hari n’abantu 9 b’iwacu biciye aho ngaho.”
Rugigana yakomeje ubuhamya bwe avuga ko muri ubwo buzima bwo kwihisha babagamo bahigwa bageze aho bafata inzira yerekeza mu kiriziya dore ko ariho abantu benshi bahungiraga kuko bari bahizeye amakiriro.
Yakomeje agira ati:”Twarazamutse hari ahantu kwa padiri bafite ubutaka munsi y’ikigo cy’ishuri twahazamutse twidegembya dukeneye ko nibura twabona uwatwica dushaka urupfu turarubura turazamuka tujya ku mukecuru bitaga Pasikaziya munsi yo kwa padiri dusanga bari gushyiraho Guverinoma y’abatabazi ,tumaze kuhagera dusanga bishe abantu barambitse aho ,turatambuka tugera kuri kiliziya dusangayo abajandarume noneho batwicaza kurukuta kwa padiri baratwegeranya batwaka amafaranga turababwira ngo ntayo dufite kugeza ubwo banyatse igiceri cya 50 ndababwira ngo ntayo mfite bahita batwinjizamo nsangamo Data bamukubise ingufuri y’igare mu gahanga.”
Rugigana yavuze ko yageze mu kiliziya tariki ya 9 saa kumi n’ebyiri ,nimugoroba babatekera amasaka kubera ukuntu ngo bari benshi bamwe ntibayabone, yavuze ko yabaye mu kiliziya padiri akabarwanaho arwana n’Interahamwe ariko abajandarume baza kumutwara ngo kuko batari bakeneye ko apfana n’abatutsi bari bari mu kiliziya, ngo ajya kugenda yababeshye ko agiye kubashakira ibyo kurya i Rwamagana.
Yakomeje agira ati: “Yaragiye turara aho ngaho Interahamwe ziradutera mu gitondo dufata amatafari turabatera tubageza kuri seraye tugaruka mu kigo mu minota mike abajepe bari bavuye i Muhura baza binjira mu kiriziya badusohora hanze bagenda batoranya abantu bize batangira kwica abantu benshi abagore barabatoranya babajyana mu kigo cy’ishuri.”
Rugigana yavuze ko ubwo batangiraga kwica abantu we yahise atangira gushyira agati mu zuru kugira ngo ayagure babone ko ari umuhutu, ibi ngo ntakintu byamufashije kuko bishe abantu barushye bafata abasore bari basigaye babambura ubusa barangije babatundisha imirambo bayijyana mu cyobo kinini cyari munsi ya kiliziya.
Yakomeje agira ati:”twatunze imirambo ubwo twageze mu kibuga hari Interahamwe ebyiri bampaga zandindanga umuntu narimfite abonye ari muzima amukubita icumu mu rubavu arapfa nongeye gutwara undi ukiri muzima nawe aramwica ankubita ikibatiri mu rubavu arambwira ngo dore imbavu zako wagira ngo ni urabaho.”
Ku nshuro ya nyuma ubwo yari ari gutunda imirambo ngo Interahamwe yamukubise ikibatiri cy’umuhoro ku mutwe nawe agwa muri cya cyobo bashyiragamo imirambo.
Ati “maze kugeramo kuko babonaga ugihumeka bakagushyiraho imirambo nk’icumi kugira ngo igushyikamire ariko amahirwe twagize hari abantu bari bagiye babajugunyamo ari bazima ntakintu babakozeho iyobakumvaga uhumeka bagukuragaho bakakwegeka ku mwobo .”
Yakomeje agira ati “twabayemo iminsi 7 tuza gusaba umuntu amazi arayatwima akajya yoheraza amatafari n’amafuni, hanyuma interahamwe ziraza zikajya zivugira ku mwobo ziragenda dushaka uwatwica turamubura tuba dutangiye guhinduka mu bwonko hanyuma hahandi twari twicaye wa muntu wajugunyemo agafuni niko twafashe duca umuhini dufata wa mwobo turawucukura dushyira hejuru ya yamirambo irabora tukajya tuyicaraho.”
Rugigana yavuze ko byageze ari kuwa Gatandatu bakumva hari urugamba ku mwobo wabo, bakumva abantu bavuga ariko hari abantu bari babazi naho zari inkotanyi zageze ku mwobo zirabasiga zirigendera barataka baragenda bajya gushaka insinga z’amashanyarazi barazizana baraziboha bagafata umuntu bakamuzirika amaguru ye agacurama mu mwobo bakajya babazamura
banaga hejuru.
Rugigana yakomeje avuga ko baharokokeye ari abantu 11 ariko ubu abahari ari batandatu anashima Inkotanyi zabakuye muri ayo makuba bakabafasha kubaho.
Ati:”Twavuyemo turi 11 bamwe bagiye bicwa n’indwara abandi bicwa n’imodoka n’ibindi, ubu dusigaye turi abantu batandatu,turi abahungu batanu n’umukobwa umwe”
Asoza inzira y’umusaraba yanyuzemo yagize ati“Rero urugendo twatangiye turifuza kurukomeza kugira ngo tutazibagirwa urwo rugamba rwarangijwe n’abanyarwanda ntabwo nzibagirwa amateka y’u Rwanda nzayasigasira.”
yasoje ashimira Perezida Kagame ko ntacyo atakoze amushimira kubikorwa byose yabakoreye kuko bashoboye kwivuza ,babona amacumbi n’ibindi ubu bibuka ariko biyubaka.









