Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko ibikorwa byo kubaka umudugudu ku mupaka wa Rusumo uzatuzwamo abagizweho ingaruka n’iy’ubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo bigeze ku kigero cya 95%, ukazuzura utwaye asaga miliyoni enye z’amadorali ya Leta zunze ubumwe za America.
Uyu mudugudu w’icyitegererezo (Model Village) uri kubakwa ku mupaka wa Rusumo, mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyankurazo muri Site ya Nshungerezi uzatuzwamo imiryango 80 izakurwa mu manegeka, arimo ayatewe n’ituritswa ry’intambi, ubwo hubakwaga urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo.
Umupaka wa Rusumo, uri mu rugabano rw’u Rwanda na Tanzania.
Kuri uyu mupaka huzuye urugomero rw’amashanyarazi rwubatswe mu mushinga washowemo miliyoni 468 z’Amadorari, uhuriweho n’ibihugu bya Tanzania, u Burundi n’u Rwanda rutanga megawati 80 zisaranganywa n’ibyo bihugu.
Imirimo yo kubaka uru rugomero hari abaturage batuye mu bice byo ku ruhande rw’u Rwanda yatumye inzu zabo zangirika, izindi zishyirwa mu manegeka nayo, hakiyongeraho no kuba hari imwe mu miryango isanzwe ihatuye ariko ku dusozi duhanamye, izo mpamvu zitandukanye zikaba arizo zatumye hubakwa uyu mudugudu w’icyitegererezo.
Ni umudugudu ufite ibintu byose by’ibanze umuturage yakenera birimo amazi, amashanyarazi, shuri, ivuriro, urwego rw’ubuyobozi, inyinshi muri izi nzu zubatse ku buryo imwe izajya ituramo imiryango ibiri [2 in 1].”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, agaragaza ko ubundi hajya gufatwa umwanzuro wo kubaka uyu mudugudu hari gahunda yo kubasanira amazu yari yarangijwe n’urugomero, gusa babona ko ibyo kubikora nta musaruro byari gutanga bahitamo kubaka umudugudu mushya kandi ufite byose.
Yagize ati: “Nk’uko mubibona uyu mudugudu ni umudugudu umeze neza ufite byose, hari kubakwa ECD, ndetse n’ikigo cy’amashuri, hari igikumba aho aborozi bazajya bororera inka zabo. Ni umudugudu uzahindura imibereho y’abaturage mu rwego rw’imiturire myiza.”
Umushinga wo kubaka uyu mudugudu bisobanurwa ko washowemo amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari eshanu, yatanzwe na Banki y’Isi, iyaha NELSAP.









