Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko mu rwego rwo kwihutisha iterambere no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hari umushinga wamaze kunozwa w’uko guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2024-25 hazatangira gutangwa umuriro w’amashanyarazi uzagezwa ku ngo ibihumbi 20.
Biri mu byatangarijwe mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kirehe yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024 yarebaga hamwe uko imihigo ya 2023-24 yeshejwe muri aka karere, nyuma y’uko hari bamwe mu bayobozi b’imidugudu itandukanye bashimye byinshi byakozwe aho batuye bizamura iterambere n’imibereho y’abaturage, birimo amavuriro yubatswe, ibyumba by’amashuri; gusa bakanagaragaza ko hari ibikorwaremezo birimo amashanyarazi. amazi meza n’imihanda myiza bitarabagezwa aho bayobora.
Niyirera Cedric wo mu mudugudu wa Nyawera I, Akagari ka Nasho, Umurenge wa Mpanga, yagize ati: “Umuriro w’amashanyarazi tubaye tuwufite abaturage bakora ibikorwa byinshi bibateza imbere. Turifuza ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari twatekerezwaho tugahabwa umuriro w’amashanyarazi.”
Murekatete Solange wo mu mudugudu wa Nterere, mu Kagari ka Rwanyamuhanga, Umurenge wa Mushikiri yagize ati: “Kutagira amashanyarazi bituma tutagera ku iterambere dushaka, turasaba ko akarere ka dufasha kakaduha umuriro bizadufasha kurushaho kugera ku iterambere twifuza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, asubiza kuri ibi byifuzo yavuze ko hari byinshi byakozwe bityo ko mu mwaka utaha hari ibiteganyijwe birimo no gutanga amashanyarazi ku ngo zisaga ibihumbi 20.
Yagize ati: “Hari intambwe igaragara tumaze gutera kuko amashanyarazi tugeze hafi ku kigero cya 80%, amazi naho turi kuri 72%, turacyafite icyuho hari ibikorwa biteganwa mu ntangiriro y’ingengo y’imari y’umwaka utaha[2024-2025] tuzahera ku ngo zisaga ibihumbi 20 kandi tuzakomeza kugenda twagura.”
Yakomeje avuga na gahunda ihari ku bijyanye n’amazi meza, agira ati: “Hari gahunda yo kubaka uruganda rw’amazi ruzubakwa muri kano karere kandi bizadufasha noneho kugeza amazi kuri benshi mu buryo buhoraho, amazi dufite amenshi aturuka mu isoko muri iki gihe cy’izuba agenda aba makeya, rero nitugira uruganda bizadufasha kugira ngo tubone amazi menshi ashoboka agere ku baturage.”
Muri uyu mwaka w’imihigo wa 2023-2024 mu Karere ka Kirehe ingo 844 zahawe amashanyarazi naho ingo ibihumbi 9,904 zigezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Haguwe kandi umuyoboro w’amazi wa Rubona mu Murenge wa Gahara ndetse n’Umuyoboro w’amazi wa Nyakagera wo mu Murenge wa Kirehe.






