MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Ingo ibihumbi 20 zizaherwaho mu guhabwa amashanyarazi muri 2024-2025

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
19/06/2024
Mu nama mpuzabikorwa, Meya w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yatangaje ko hateganyijwe gutangwa amashanyarazi ku ngo zigera ku bihumbi 20 muri 2024-25

Mu nama mpuzabikorwa, Meya w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yatangaje ko hateganyijwe gutangwa amashanyarazi ku ngo zigera ku bihumbi 20 muri 2024-25

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko mu rwego rwo kwihutisha iterambere no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hari umushinga wamaze kunozwa w’uko guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2024-25 hazatangira gutangwa umuriro w’amashanyarazi uzagezwa ku ngo ibihumbi 20.

Biri mu byatangarijwe mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kirehe yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024 yarebaga hamwe uko imihigo ya 2023-24 yeshejwe muri aka karere, nyuma y’uko hari bamwe mu bayobozi b’imidugudu itandukanye bashimye byinshi byakozwe aho batuye bizamura iterambere n’imibereho y’abaturage, birimo amavuriro yubatswe, ibyumba by’amashuri; gusa bakanagaragaza ko hari ibikorwaremezo birimo amashanyarazi. amazi meza n’imihanda myiza bitarabagezwa aho bayobora.

Niyirera Cedric wo mu mudugudu wa Nyawera I, Akagari ka Nasho, Umurenge wa Mpanga, yagize ati: “Umuriro w’amashanyarazi tubaye tuwufite abaturage bakora ibikorwa byinshi bibateza imbere. Turifuza ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari twatekerezwaho tugahabwa umuriro w’amashanyarazi.”

Murekatete Solange wo mu mudugudu wa Nterere, mu Kagari ka Rwanyamuhanga, Umurenge wa Mushikiri yagize ati: “Kutagira amashanyarazi bituma tutagera ku iterambere dushaka, turasaba ko akarere ka dufasha kakaduha umuriro bizadufasha kurushaho kugera ku iterambere twifuza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, asubiza kuri ibi byifuzo yavuze ko hari byinshi byakozwe bityo ko mu mwaka utaha hari ibiteganyijwe birimo no gutanga amashanyarazi ku ngo zisaga ibihumbi 20.

Yagize ati: “Hari intambwe igaragara tumaze gutera kuko amashanyarazi tugeze hafi ku kigero cya 80%, amazi naho turi kuri 72%, turacyafite icyuho hari ibikorwa biteganwa mu ntangiriro y’ingengo y’imari y’umwaka utaha[2024-2025] tuzahera ku ngo zisaga ibihumbi 20 kandi tuzakomeza kugenda twagura.”

Yakomeje avuga na gahunda ihari ku bijyanye n’amazi meza, agira ati: “Hari gahunda yo kubaka uruganda rw’amazi ruzubakwa muri kano karere kandi bizadufasha noneho kugeza amazi kuri benshi mu buryo buhoraho, amazi dufite amenshi aturuka mu isoko muri iki gihe cy’izuba agenda aba makeya, rero nitugira uruganda bizadufasha kugira ngo tubone amazi menshi ashoboka agere ku baturage.”

Muri uyu mwaka w’imihigo wa 2023-2024 mu Karere ka Kirehe ingo 844 zahawe amashanyarazi naho ingo ibihumbi 9,904 zigezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Haguwe kandi umuyoboro w’amazi wa Rubona mu Murenge wa Gahara ndetse n’Umuyoboro w’amazi wa Nyakagera wo mu Murenge wa Kirehe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Ba Mudugudu basabye inyoroshyarugendo zabafasha mu kazi

Kirehe: Ba Mudugudu basabye inyoroshyarugendo zabafasha mu kazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU