Abayobora imidugudu itandukanye mu Karere ka Kirehe ubwo bari mu nama mpuzabikorwa y’aka karere bavuze ko gukora inshingano bahawe n’abaturage babatoye ari kimwe mubyo biyemeje kandi ko babikora babikunze, icyakora ngo bifuza amagare yajya abafasha mu kukazi kabo.
Ni kuri uyu wa 19 Kamena 2024, Abakuru b’imidugudu bagaragaje ko mu mbogamizi bagihura nazo zibangamira imikorere yabo ari ukutagira inyoroshyangendo ibafasha gukora akazi kabo ka buri munsi, batanga icyifuzo cy’uko Ubuyobozi bwabafasha kubona amagare.
Nshimiyimana Thacien Uyobora umudugudu wa Nyambo II Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigarama yagize ati: “Turavunika cyane nk’abakuru b’imidugudu tuba twakoze ingendo zitandukanye, nkanjye kuva aho navuye kugera aha byansabye gutanga agera mu bihumbi 3000Frw rero tubonye amagare byatworohera tutarinze kugenda dutega.”
Mukarugira Epaphrodite, Uyobora umudugudu wa Murama mu Kagari ka Muhamba, Umurenge wa Gahara yagize ati: “Mudugudu urebye ingendo akora ni nyinshi, urumva baduhaye inyoroshyangendo baba badufashije,t wifuza ko baduha amagare yo kudufasha mu kazi dukora.”
Aba bayobozi b’imidugudu kandi mu bindi byifuzo bagaragaje harimo na telefone zigezweho zibafasha gutanga raporo neza kandi mu buryo bworoshye.
Asubiza kuri ibyo byifuzo, Ubuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yavuze ko nk’uko hari byinshi byagiye bibakemurirwa ngo no guha abayobozi b’imidugudu inyoroshyangendo bizagenda bikorwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Yagize ati: “Abayobora imidugudu hari byinshi bagenda bakorerwa bijyanye n’ubushobozi buba buhari, uko bugenda buboneka hari terefone twigeze kubaha nubwo bavuze ko abenshi zashaje, bahawe impuzankano(uniforme) ariko n’ibintu tugiye gukurikirana turebe n’ubushobozi, kubaha amagare tureba ingengo y’imari bisaba hamwe n’abafatanyabikorwa turateganya kubikora.”
Mu Nama mpuzabikorwa yabaye muri 2022, nabwo hari ibyo ba Mudugudu bari basabye ibyatuma barushaho kunoza inshingano, birimo umwambaro ubaranga, telefone na za bote. Mu mwaka wakurikiyeho bose bahise bahabwa umwabaro ubaranga ukoze mu buryo bw’Ijire.
Akarere ka Kirehe gafite imirenge 12, Utugari 60 n’Imidugudu 612, Akarere gatuwe n’abaturage bagera kuri 460,860 batuye ku buso bwa km2 1,118.5.
Iyo bifitanye isano: Kirehe: Abakuru b’imidugudu bambitswe umwambaro ubaranga






