Imiryango 242 itishoboye yo mu Murenge wa Nyamugali, mu Karere ka Kirehe yahawe inkunga y’ ibiribwa n’ibikoresho by’isuku mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’Icyorezo cya Covid-19.
Ni ubufashwa bashyikirijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2020, na komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo, aho buri muryango wagenewe ibiro 15 by’ibishyimbo, ibiro 20 bya kawunga, imiti itanu y’isabune, ijerekani, indobo, impapuro z’isuku z’abagore; n’udupfukamunwa ku batadufite.
Bamwe mu baturage bashyikirijwe ubu bufasha babwiye MUHAZIYACU ko imibereho yabo yari igoranye by’umwihariko muri ibi bihe byo guhangana na Covid-19, ariko ngo ubu inkunga bahawe igiye kubafasha muri ibi bihe.
Mukamana Pauline wo Kagari ka Nyamugali yagize ati: “Nari mbayeho ntegereza ko abaturanyi banzanira ibyo kurya kubera ko ntagira umfasha mu rugo kandi ubona ko nshaje, ariko ubu tugiye kubaho neza kuba baduhaye na kawunga.”
Iyakaremye Janvier na we ati: “Mbere nari mucoma ariko akazi kaje guhagarara kubera icyorezo cya Koronavirusi no kuguma mu rugo, ubu ibi biribwa bampaye biradufasha kurwanya inzara mu rugo kandi n’ibikoresho by’isuku nk’amasabune n’indobo n’ijerekani bizadufasha kurushaho kurangwa n’isuku.”
Padiri Aimable Ndayisenga Uyobora Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo asobanura ko iki gikorwa cyateguwe hagamijwe gufasha abagize iyi miryango kugira imibereho myiza.
Yagize ati: “Twarebye abantu bakoraga imirimo yari yahagaze kubera covid-19, mu gihe cya guma mu rugo n’abandi bakennye bagizweho ingaruka muri iki gihe cy’icyorezo, ni yo mpamvu twabasemo kugira ngo bagire imibereho myiza.”
Umuyobozi w’Akarere Muzungu Gerald yabwiye MUHAZIYACU ko muri ibi bihe abaturage bose basabwa cyane gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Icyorezo cya covid-19.
Yagize ati: “Muri iki gihe abaturage bacu benshi bafite imibereho myiza ku bijyanye n’ibibatunga, abari bafite ibibazo ni abakoraga imirimo itarakorwaga mu gihe cya covid-19 bari muri guma mu rugo, ariko ubu abenshi barakomorewe kandi twagize n’ibihe byiza abaturage bacu bejeje imyaka ishoboka yera inaha.”
Meya Muzungu avuga ko abaturage basabwa cyane gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Icyorezo cya Covid-19 bose bambara neza udupfukamunwa n’amazuru, kutegerana bahana intera nibura ya metero, no gukara intoki neza kandi kenshi n’amazi meza n’isabune cyangwa indi miti yabigenewe.
Ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bwashyikirijwe bamwe mu batishoboye bo mu Mirenge ya Nyamugali bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 n’ibihumbi 120, yatanzwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo ku nkunga y’Umuryango Trocaire.






