MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Hagiye gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga ku ikoreshwa rya EBM

Joseph NshimiyimanaYanditswe na Joseph Nshimiyimana
07/03/2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’ubw’urugaga rw’abikorera(PSF) buratangaza ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gukangurira abacuruzi bo muri aka Karere gukoresha imashini itanga inyemezabwishyu mu buryo bw’ikoranabuhanga izwi nka EBM n’akamaro kayo mu gukora ibaruramari ry’umunsi.

Ibi biri mu byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Werurwe 2023 ubwo hemezwaga ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere ka Kirehe. Ni ingengo y’imari yemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere aho yavuye kuri 31,532,379,293 Frw igera kuri 32,217, 819,017Frw.

Muri iyi nama hagaragajwe ko umubare w’abakoresha EBM muri aka Karere ukiri hasi, maze ubuyobozi bugaragaza zimwe mu ngamba zihari zizatuma abacuruzi benshi barushaho gukoresha EBM.

Umuyobozi w’Akarere Rangira Bruno yagize ati: “Mu rwego rwo gufasha abacuruzi gusobanukirwa ikoreshwa ry’iriya mashini ibafasha kwishyura imisoro no kugenzura imishinga y’ubucuruzi, hari ubukangurambaga twatangije, tumaze kujya mu mirenge yose igize Akarere kacu kandi abacuruzi bagenda bumva neza ubu buryo.”

Meya Rangira yavuze ko bari gufatanya na Polisi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro(RRA) kugira ngo abacuruzi babashe gusobanukirwa neza ubu buryo bwo gutanga imisoro hakoreshejwe EBM.

EBM, ni uburyo bwashyizweho bufasha gutanga inyemezabwishyu(facture) hadakoreshejwe intoki ahubwo hakifashishwa imashini mu buryo bw’ikoranabuhanga

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera(PSF) mu Karere ka Kirehe Ndungutse Jean Bosco yasabye abacuruzi guhindura imyumvire bafite ku ikoreshwa ry’imashini ya EBM.

Ati: “Ndasaba abikorera cyane cyane abacuruzi, bahindure imicururize n’imitekerereze bumve ko ibyo ubuyobozi bw’igihugu cyacu budutekerereza ari byiza, EBM ifite akamaro gakomeye kuko igufasha gukora ibaruramari ry’ibyo uba wakoze umunsi ku munsi niyo mpamvu tubakangurira kandi tukabasobanurira ko ibyo batekereza ko ngo iyi mashini ibafata amajwi n’ibindi babireka.”

Ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere ka Kirehe yiyongereyeho 2%, ahagaragajwe imbogamizi ku myinjirize y’imisoro aho abakoresha inyemezabwishyu za EBM batari baba benshi akaba ariyo mpamvu Akarere kashyize imbaraga mu bukangurambaga.

Abagize inama njyanama y’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 6 Werurwe bemeje ingengo y’imari ivuguruye ya 2022-2023

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kirehe

UMWANDITSI

Joseph Nshimiyimana

Joseph Nshimiyimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Amatungo yabujijwe kugenda nyuma y’uko hagaragaye uburenge

Kirehe: Amatungo yabujijwe kugenda nyuma y’uko hagaragaye uburenge

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU