Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyatangaje ko mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Nyamugali hagaragaye indwara y’uburenge mu nka bityo bagomba gutangira kwitwararika, hanatangazwa ingamba zigomba gukurikizwa.
Mu itangazo RAB yashyize hanze rirebana n’ingamba zo kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’indwara y’uburenge yagaragaye mu nka zororerwa muri uyu murenge wa Nyamugali, yatangaje ko ishingiye ku itegeko No 54/2008 ryo ku wa 10/2008, rigena uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, ashingiye kandi ku miterere y’indwara y’uburenge n’uko yandura vuba, ikaba kandi itinda igihe kirekire mu itungo ryafashwe.
Mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara, kuyikumira no kwirinda ikwirakwira ryayo, RAB yasabye ko hagira amwe mu mabwiriza mashya atangira gukurikizwa ndetse iyubahirizwa ryayo rikagenzurwa n’inzego z’umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze, aborozi n’abandi.
Ingamba zo kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’indwara y’uburenge yagaragaye zahise zitangazwa harimo: Guhagarika ingendo z’amatungo (inka, ingurube, ihene, n’intama) ku mpamvu iyo ariyo yose, kororwa, kugurishwa, ibikomera, kubagwa,. .) mu murenge Nyamugali wose ubarizwa mu Karere ka Kirehe. Guhagarika icuruzwa ry’ibikomoka kuri ayo matungo aribyo amata, inyama, ndetse n’impu mu murenge Nyamugali wo mu Karere ka Kirehe aho iyo ndwara imaze kugaragara.
“Aborozi bafite amatungo yagaragaje cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge basabwe guhita bahamagara umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge ndetse bagafata n’ingamba z’ubwirinzi(Gukumira urujya n’uruza rw’abantu baza ahari amatungo arwaye, gukoresha umuti wica virusi y’indwara y’uburenge ku bikoresho bikoreshwa mu bworozi). Gukura mu bworozi inka, ihene, intama cyangwa ingurube zigaragaje ibimenyetso kugira ngo zidakomeza kwanduza izindi.”
Aborozi kandi barasabwa “Gusuzumisha amatungo ( inka, ingurube, ihene, n’intama) yaba yarahuye n’izirwaye, asanganywe ubwandu nayo agakurwa mu bworozi, Gukumira izerera ry’amatungo hashyirwaho ibyangombwa akenera buri munsi nko kuyabonera amazi kugira ngo Inka, ihene cyangwa intama zitazerera zigiye kuyashaka.”
Mu ngamba zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa harimo ko Ingendo z’amatungo n’icuruzwa ry’ibikomoka kuri ayo matungo byose bihagaritswe, kandi aborozi barasabwa gukingiza indwara y’uburenge inka zose zirengeje amezi atandatu mu mirenge yose igize @KireheDistrict.
2 pic.twitter.com/sNKt4zQ4oN— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) March 7, 2023
RAB, ikomeza isaba ubufatanye mu gukumira uburwayi bw’amatungo ariko kandi igaragaza ko umuntu wese uzakora ibinyuranyije n’ibikubiye mu itangazo azahanishwa ibihano bikubiye mu ngingo ya 134,159 zo mu itegeko No 54/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.
Mu Ntara y’Iburasirazuba si ubwa mbere hagaragaye indwara y’uburenge, gusa RAB yigeze kuvuga ko uburenge bwakunze kwibasira iyi ntara kubera abakura inka zanduye muri Tanzania na Uganda, zijyanywe gucururizwa mu bihugu birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mwaka wa 2017, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko mu gihe cy’amezi atanu, u Rwanda rwahombye miliyoni 10 z’amadolari kubera indwara y’uburenge mu nka.






