MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Hafashwe ingamba ku bashuka abangavu bakabatera inda z’imburagihe 

Joseph NshimiyimanaYanditswe na Joseph Nshimiyimana
11/02/2023

Bamwe mu bangavu bo mu Karere ka Kirehe batewe inda bakabyara imburagihe, nyuma y’igikorwa cyo kuganirizwa, guhumurizwa no gusubizwa mu buzima busanzwe, baravuga ko bagiye kwirinda irindi hohoterwa ryose bashobora guhura naryo, kudahishira ababateye inda, no kugira inama bagenzi babo kwirinda ibyabagusha mu byago byo gutwara inda bataruzuza imyaka y’ubukure.

Kuri uyu 10 Gashyantare nibwo hasojwe gahunda yo guhuza, kuganiriza no gusubiza mu buzima busanzwe abana b’abangavu babyaye, yateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yamaze iminsi itatu iberera mu Karere ka Kirehe.

Iyi gahunda yitabiriwe n’abayobozi mu Karere ka Kirehe, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa batandukanye na bamwe mu bangavu babyaye imburagihe bataruzuza imyaka 18, baherekejwe n’ababyeyi babo.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera umwana Umutoni Aline, yagize ati: ”Mu by’ukuri, aba bana, abangavu batewe inda baturuzuza imyaka y’ubukure bahawe serivisi zari nyinshi nubwo igihe cyari gito, abafatanyabikorwa twafatanyije muri iki gikorwa babashije kumva uruhare rwabo.”

Umutoni yagaragaje ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda giteye inkeke kandi kigira ingaruka ku hazazaza habo ndetse n’iterambere ry’Igihugu bityo bisaba uruhare rwa buri wese mu kukirandura.

Agaruka ku nshingano z’abayobozi bo mu nzego z’ibanze yavuze ko ari buri wese uri mu buyobozi gukurikiranana abana bahohotewe bakamenya uwabahohoteye, agakurikiranwa hakurijwe amakuru yatanzwe n’uwahohotewe; ndetse bakanabasha guhabwa ubuvuzi no gusubizwa mu ishuri.

Bamwe mu bangavu babyaye bitabiriye iyi gahunda babwiye MUHAZIYACU ko hari ingamba bafashe.

Irakoze Ange Aline yagize ati: ”Tugomba kumenya ko igihe twahuye n’ibidushuka tugomba kwitwararika, nzabwira barumuna banjye n’inshuti kutiheza ngo bange gutanga amakuru kuri RIB kuko kubyihererana numvise harimo ingaruka nyinshi ku buryo byakabya umuntu akaba yaniyahura.”

Mushimiyimana Florence na we ati: ”Umuntu agomba kwihakanira, kuri ubu sinumva ko hari umwana w’umukobwa cyane cyane abangavu bumva ko bagomba guceceka igihe bahuye n’ihohoterwa. Ababyeyi banjye ngomba kububaha kandi nkishakira amafaranga yo kumfasha mu buzima bwanjye kugira ngo hatazagira n’uhirahira ashaka kunshukisha amafaranga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba guhaguruka bakitabira gahunda zigamije kugira umuryango utekanye.

Aragira ati: ”Twashyizeho gahunda zo kwitabira umugoroba w’umuryango, twese mu nzego zitandukanye, turebe inshingano zacu, niba uri Umuyobozi w’Akagari, Umurenge ugomba kwitabira gahunda zo gusura umuryango umenye ibibazo bafite niba harimo umwangavu ufite ikibazo cy’ ihohoterwa abashe kukwisanzuraho aguhe amakuru kugira ngo abashe kubona ubutabera.”

Akomeza akangurira abayobozi b’utugari n’imirenge gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye bita ku iterambere ry’umuryango kugira ngo ibibazo biri mu miryango ari naho hava ihohoterwa rikorerwa abangavu nko guterwa inda imburagihe bikumirwe.

Meya Rangira yavuze kandi ko ababyeyi badakwiye guceceka igihe umwana wabo yahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa ko bagomba kwegera ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo uwakoze icyaha akurikiranwe, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kandi kwegera umuryango w’umwagavu watewe inda kugira ngo uwo mwangavu adahura n’irindi hohoterwa ashobora guterwa n’umuryango we nyuma yo kumenya ko atwite.

Icyakora nubwo ababyeyi bamwe na bamwe batangira gutoteza abana babo nyuma yo kumenya ko batwite,  hari n’ababyeyi bavuze ko bafashije abana babo, n’ubu bakomeza kubafasha kurera abo abana bavutse biturutse ku ihohoterwa.

Muri iyi gahunda yamaze iminsi itatu yateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango hatanzwe inyigisho zibanze ku makuru ku ihohotera, ubuzima bw’imyororokere, imirire, isanamitima, ubutabera, irangamimerere, gupimwa indwara no kubasubiza mu buzima busanzwe, mu Karere ka Kirehe ni abangavu 74 bahagarariye abandi baturutse mu mirenge ine, abana babo n’ababyeyi 100 b’aba bangavu.

Umutoni Aline, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera umwana
Rangira Bruno Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kirehe

UMWANDITSI

Joseph Nshimiyimana

Joseph Nshimiyimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Ba Gitifu 30 b’utugari bahawe moto

Kayonza: Ba Gitifu 30 b'utugari bahawe moto

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU