Umuyobozi w’Intara y’ Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yibukije ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe kugira ubufatanye imihigo itaruzura 100% ikabasha kweswa, mu gihe aka Karere kagaragaza ko hamaze kweswa imihigo 65 mu mihigo 102 kahize muri uyu mwaka wa 2022-2023.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 03 Gicurasi 2023 ubwo Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yagiraganaga inama n’Abayobozi b’Akarere ka Kirehe akabasaba kugira ubufatanye mu mihigo yose, bakabasha kuyesa yose mu gihe habura igihe kitagera ku mezi abiri umwaka w’imihigo ukarangira.
Mu mihigo imaze kweswa 100% mu Karere ka Kirehe harimo uwo kubaka ikigo cy’ ishuri ry’imyuga rya Musaza TVET harimo n’indi igera kuri 64; gusa ubuyobozi bw’aka Karere bugasabwa imbaraga z’ubufatanye kugira ngo n’imihigo itareswa ibashe kweswa.
Umuyobozi w’Intara y’ Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yagize ati: ”Burya iyo dukoranye neza biratworohera twese, gukora neza ntibivuze gukora wenyine, kuko iyo ukoze neza undi agakora nabi intego mwiyemeje ntabwo muyigeraho, mukorane neza mu myanya y’inzego, mukorane neza mu myanya y’ibyiciro; ibi bizabafasha kwesa imihigo yose 100%.”
Guverineri Gasana yakomeje asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe gutanga serivisi neza, bagafatanya kurwanya ruswa kugira ngo hatazagira umuhigo n’umwe uteswa.
Hakizimana Theoneste umukuru w’Umudugudu wa Kaduha mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe yagize ati: ”Dufatanyije n’abaturage mu ngo dufite 900 bamaze gutanga Mituweri muri uyu mwaka, ubu tugeze kure dutanga n’umwaka utaha, ndetse n’iyindi mihigo dufatanya n’ubuyobozi kugira ngo tuzayese; dufatanyije n’inzego dukorana, urugo rufite amakimbirane turarusura kugira ngo dukemure ibibazo byarwo, ibidakemutse tukabigeza ku nzego z’Akagari.”
Nzamukosha Clémentine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye na we ati: ”Mu mihigo dufite itareswa turakorana nk’ ikipe kugira ngo tuyese, dufite intego yo gusoza ku mwanya wa mbere niyo mpamvu mu cyumweru tugiyemo turi gutegura inzira y’imihigo dufatanyije n’ Ubuyobozi bw’Akarere kacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno avuga ko bitewe n’uko Akarere kiteguye, gashyira hamwe kugira ngo imihigo yose yeswe.
Yagize ati: ”Hari inshingano mukomeza kutwibutsa tukazihagararamo neza tuzishyira mu bikorwa, haribyo tugomba guhita dushyira mu bikorwa mu mihigo itareswa, gusa dufatanyije twese hamwe twizeye ko imihigo yose tuzayesa kandi uyu mwaka ni uwacu, hari imihigo turi gukurikirana itareswa kandi hari ingamba kugira ngo tuyese dufatanyije twese nk’Akarere ka Kirehe tuzabigeraho.”
Kuri ubu Akarere ka Kirehe kageze kuri 90% kesa imihigo 102 kahize, imihigo 65 imaze kweswa 100% naho umuhigo uri inyuma ngo ukaba ari uwo kugeza ibitumbwe bya kawa ku nganda ukaba ugeze kuri 52% mu gihe umwaka w’imihigo 2022/2023 ubura igihe gito ukarangira.







