MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Hagiye kubakwa ikibumbano cy’ iby’ingenzi biranga Akarere ka Ngoma  

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
05/05/2023

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga ko hagiye kubakwa ifoto y’ikibumbano ahazwi nka Rompuwe(Round point) mu rwego rwo kugaragaza ko umuntu yinjiye mu Karere k’igicumbi cy’ubuhinzi, ubworozi n’ubukerarugendo.

Iki kibumbano biteganyijwe ko cyizashyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha muri Nyakanga 2024 cyikazashyirwa ahazwi nko ku byapa bya Round Point mu murenge wa Kibungo.

Kizaba kigizwe n’ibihingwa ndangakarere nk’inanasi, urutoki, ubukerarugendo, n’ ubworozi bw’inka nka bimwe mu bitanga umusaruro mwiza kandi mwinshi ku rwego rw’Igihugu; ku mpamvu z’uko ari byo kazwiho kurusha ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko hagiye kubakwa ikirango cyerekana ko umuntu ageze mu Karere ka Ngoma mu gihe cya vuba.

Yagize ati: “Twarabitangiye ntago biri butinde muri uyu mwaka ugiye gutangira mu kwezi kwa Nyakanga turabishyira mu bikorwa kuko twari tubisanganywe, twari tukigisha inama kandi murabona ko n’imihanda yacu mu mujyi wa Kibungo yuzuye vuba cyane; yari nagikorwa ntago twashoboraga kubikora ariko ubwo yuzuye natwe n’ikintu kihutirwa cyane tugomba kuba twagezeho vuba.”

Ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yasuraga Akarere ka Ngoma yakagiriye inama yo gushyiraho igishushanyo cyiranga koi winjiye muri aka Karere kigizwe n’ibyo kazwiho agende ku gishushanyo yarabonye kiri mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Ngoma.

Yagize ati: “Nk’icyi gishushanyo uwagishyira kuri Round point haricyo bitwaye?, wenda hariya hari imisozi y’ibirunga mukahashyira amazi umuntu agashyiramo ubwato, Inka nazo zikororerwa mu kiraro, inanasi zikaba nyinshi n’igitoki, […] Murabyumva gute? haricyo bitwaye duhere aha ngaha dukosora cyangwa tunoza.”

Akarere ka Ngoma gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba gafite ubuso bungana na 867.74 Km2, kakaba gatuwe n’abaturage ibihumbi 404 ndetse ingo 102,589 zitunzwe n’ubuhinzi butandukanye nk’uko biherutse kugaragazwa n’ibarura Rusange ryo mu 2022.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Hagiye kubakwa ibiraro byo mu kirere ahagaragara imisozi miremire

Gatsibo: Hagiye kubakwa ibiraro byo mu kirere ahagaragara imisozi miremire

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU