Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bugiye kubaka bimwe mu biraro bigaragara ko bishaje ndetse ahari imisozi miremire hakubakwa ibiraro byo mu kirere byorohereza abaturage gukora ingendo.
Imirenge ya Nyagihanga, Kageyo na Muhura niyo ubuyobozi buvuga ko hazubakwa ibiraro byo mu kirere kuko usanga bafite imisozi miremire yegeranye n’igice cy’amajyaruguru.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yavuze ko hari gahunda yo kubaka ibi bararo bafatanyije n’abafatanyabikorwa kandi babiteganya mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2023-2024.
Yagize ati: ”Akarere kacu gafite imisozi cyane cyane mu gice cyo mu majyaruguru nka Nyagihanga, Kageyo na Muhura, aho usanga imihanda yo hasi hari igihe bigorana bikaba ngombwa ko twiyambaza ibiraro bica hejuru; dufite gahunda yo gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu, hari n’abo turimo tuganira kugira ngo badufashe kubaka biriya biraro, kuko babifitemo ubunararibonye, kandi harimo harakorwa inyigo kugira ngo habe ibiraro.”
Yasoje avuga ko bizeye ko ahari imisozi miremire bisaba ko abaturage bakora ingendo bakava ku musozi bajya ku wundi ibi biraro bizabafasha batagombye guca hasi kandi ari gahunda bafite gukora umwaka utaha.
MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu baturage batuye ahari ibiraro bikenewe gusanwa bavuga ko kuba ibiraro bisanzwe bihari byarashaje bituma ubuhahirane buhagarara.
Uwineza Jean claude utuye mu Murenge wa Rugarama yagize ati: “Iki kiraro uko njye nkibona kiri kuduhobya, cyane kuko imodoka zirahaca zikajya gupakirira abaturage imyaka, none cyarasenyutse nta modoka zikihaca, zijya kuzenguruka, ugasanga ibyo twavanaga hano Rwagitima ntabwo birimo kugenda neza.”
Uwitwa Mukayaramba Maria utuye mu Mudugudu w’Akagarama mu Murenge wa Nyagihanga nawe yavuze ko ibiraro biri mu muhanda byatangiye gusaza bikeneye gusanwa byaba byiza babisubiyemo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo busobanura ko mu biraro bateganya gukora harimo ikiraro cya Mayange gihuza Akagari ka Mayange n’aka Kibare, n’ikiraro cya Ntende ku kiyaga cya Ntende; kuko abaturage babisabye.
Ubu mu Karere ka Gatsibo hari ikiraro cyo mu kirere cyarangije kubakwa mu Murenge wa Nyagihanga gihuza Akarere ka Gatsibo n’Akarere ka Gicumbi, ku buryo iyo umuntu ashatse kwambuka ajya mu Karere ka Gicumbi bimworohera.








