Inzego zitandukanye zihamya ko kuba kuzamura amazi ava mu isoko ya Nyagashankara byaratangiye gukorwa hifashishijwe ingufu ziva ku mirasire y’izuba nk’uburyo bubungabunga ibidukikije byagabanyije kugera cya 50% igihombo cyaterwaga no gukoresha mazutu.
Ni ibyemezwa n’inzego zitandukanye zirimo Ikigo gishinzwe amazi n’isukura(WASAC) n’Akarere ka Kirehe nyuma y’uko umuyoboro ufatira amazi mu isoko ya Nyagashankara iherereye mu Murenge wa Musaza waguwe, hakanashyirwaho ikoranabuhanga ryo gukoresha ingufu zitangwa n’imirasire y’izuba mu kuzamura amazi.
Byakozwe ku bufatanye bw’Akarere ka Kirehe n’abafatanyabikorwa barimo WASAC, World Vision na UNICEF, kandi byemezwa ko gahunda nk’iyi biteganyijwe ko yazakomereza no mu bindi bice by’aka karere bidafite amazi meza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yabwiye MUHAZIYACU ko kuba hasigaye hakoresha ingufu z’izuba mu kuzamura amazi yo mu muyoboro wa Nyagashankara birimo inyungu nyinshi.
Ati:”Harimo inyungu nyinshi z’uko uriya muyoboro ubu ukoresha imirasire y’izuba, bivuze ko hatagikoreshwa mazutu cyangwa lisansi, nubwo lisanzi rimwe na rimwe ijya ikoreshwa kugira ngo yunganire igihe izuba ryabaye rike, ariko uriya muyoboro, uri mu yo twita iyunganira ibikorwa bigabanya ihumanywa ry’ikirere, ni umuyoboro ufite akamaro cyane kuko ibyari izuba byabaye ibisubizo, izuba ryabyajwe umusaruro aho 50% by’ibyagendaga kuri lisansi na mazutu, ubu ahubwo ari amafaranga yinjira.”
Umuyoboro wa Nyagashankara wari usanzwe uhari waratunganyijwe kuva muri 2019, ureshya n’ibirometero 39, aho wagezaga amazi meza ku baturage basaga ibihumbi 22 bo mu Murenge wa Kigarama; kuva icyo gihe ku isoko hari imashini ebyiri[imwe imwe ifite ubushobozi bwo gutunganya materokibe 30 ku isaha] zisimburana mu kuzamura amazi; ariko hakoreshwa gusa mazutu mu kuzamura amazi ngo agezwe mu bigega anakwirakwizwe mu mavomero no mu bigo bitandukanye.
Nk’uko byemezwa n’Akarere ka Kirehe kongerera ubushobozi iyi soko ya Nyagashankara no gusimbuza uburyo bwakoreshwaga mu kuzamura amazi; byatumye ubu amazi ayifatirwaho agera no mu bice by’imirenge ya Kigarama na Musaza, ku baturage babarurwa mu bihumbi 40; no bigo bisaga 16 byiganjemo iby’amashuri, Ikigo nderabuzima cya Musaza no kuri TVET ya Musaza.
Byemezwa ko muri Gicurasi 2023, muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bwo gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba mu kuzamura amazi Nyagashankara hakoreshwanga moteri y’ingufu za 150KVA yakoreshaga litiro ziri hagati ya 200 na 250 za mazutu mu gihe cy’ukwezi; hakaba harabayeho igabanyuka rya 50% by’ibyakoreshwa mbere hataratangira kwifashishwa ingufu zituruka ku izuba.









