Abaturage bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mahama biyubakiye umugezi bavomaho amazi meza, mu gihe bagaragaza ko mbere batarawubaka bahuraga n’ibibazo bikomeye birimo umwanda wakomokaga ku mazi mabi bakoreshaga y’Akagera kuko uyu murenge ugakoraho, ndetse n’abana babo bagakererwa amasomo bagiye kuvoma ayo mazi kandi mabi.
Mu ndwara bagaragaza bahoraga barwaza, harimo impiswi, inzoka zo mu nda aho wasangaga ababyeyi bahora bajya kuvuza abana, ku buryo nibura mu meza atatu umubyeyi yajyaga kuvuza umwana we indwara zikomoka ku mwanda, kimwe mu bintu byatumaga abana bagwingira mu mikurire yabo.
Nyuma yo kubona ibi bibazo byose, ku ikubitiro imiryango 486 y’abaturage bo mu midugudu itatu ari yo Nyagahanga, Rushonga na Nyamiyumbo yo mu Kagari ka Saruhembe, mu Murenge wa Mahama, bishyize hamwe bakusanya amafaranga arenga miliyoni enye n’ibihumbi magana ane makumyabiri na birindwi (4,427,000) aho buri muturage yatangaga amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 2000 na 20,000.
Ibikorwa by’aba baturage mu buryo bw’umuganda w’amaboko babitangiye muri Nyakanga 2024, ari nako bakomeza kongera amafaranga kuko bageze ku ntego yabo ibi bikorwa bimaze kugira agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 13.
Nyuma yo gukusanya aya mafaranga bagiye mu misozi iri mu Murenge baturanye wa Mpanga, amazi bayafatira ku isoko ya Nyagahanga iri mu Kagari ka Bwiyorere, nko mu birometero bisaga 8, uvuye mu Murenge wa Mahama kubera ko warimo isoko, batangira gukora umuganda bacukura umuyoboro w’amazi bayageza mu gace batuyemo bakemura ikibazo cyo kutagira amazi bari bafite.
Ubwo Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yageraga muri aka gace, abaturage bamufashe akaboko bajya kumwereka aho isoko y’iri vomo yaturutse, ndetse banamubwira ibibazo aya mazi yakemuye ariko basaba ubuyobozi ko bwabubakira ikigega cyunganira igihari, ndetse bakanubakirwa ivomero rusange kuko kugeza ubu abaturage bajya kuvoma mu ngo z’abaturanyi babo.
Nyiramajyambere Vestine yagize ati: “Twiyubakiye umugezi kubera ikibazo cy’ibura ry’amazi twari dufite, abana barwaraga inzoka, abandi bagahura n’indwara zikomoka ku mwanda, gusa ubu abaturage tubona amazi meza, ubu tuyavomera ubuntu. Icyo twifuza ni uko baduha ikigega kinini cyunganira icyo dufite ndetse tugahabwa n’ivomero rusange.”
Sibomana André Aboudlkalim yagize ati: “Umwana yakenerega kujya kwiga akabura amazi yo koga, yajya ku gishanga ngo ayazane ugasanga arakererewe, ugasanga kwiga birapfuye. Ubu ntabwo tukigira umwanda, nta muntu ukirwara inzoka zikomoka ku mwanda. Ubu amavomo ari mu ngo z’abaturage, gusa dushaka kuyongera akagera ku baturage bose.”
Umukozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ufite mu nshingano ibikorwa by’Umuganda, Bugingo Emmanuel aganira n’itangazamakuru rya Muhaziyacu, yashimiye aba baturage ku gikorwa bakoze cyo kwiyubakira umuyoboro w’amazi binyuze mu gukora umuganda, agaragaza ko abandi bakwiye kubafatiraho urugero na bo bakajya bikemurira ibibazo bafite mu buryo burambye.
Bugingo yagize ati: “Turashimira abaturage ba Saruhembe kuri iki gikorwa kiza, kuri ubu nta kibazo cy’amazi bafite kandi byavuye mu mbaraga zabo. Icyo bagomba gukora, ni ukurinda iki gikorwa bakagisigasira ku buryo kizamara igihe kinini kandi kitaweho. Aya mazi uko bigaragara bayakuye ahantu hagoye cyane bigaragara ko hakoreshejwe imbaraga nyinshi, niba hari abandi bafite ikibazo cy’amazi nabo bakwiye kubigiraho.”
Asubiza ku kifuzo cy’abaturage cyo kuba bakubakirwa ikigega cya kabiri kuko amazi ari menshi, ndetse n’ivomero rusange, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yemeza ko kuri ubu hari itsinda ry’abatekinisiye biteganyijwe ko bari gukora inyigo y’aho iki kigega cyakubakwa ndetse n’ahashyirwa ivomero rusange.
Yagize ati: “Nibyo koko abaturage ba Saruhembe mu Murenge wa Mahama bakoze igikorwa gikomeye bikururira amazi bayakuye mu musozi, natwe nk’Akarere twateguye itsinda ry’abatekinisiye bagomba kureba ibisabwa niba ikigega cyakubakwa hariya cyangwa se cyakururwa kikaba cyakubakwa ahandi tugomba kubireba. Ubu abatekinisiye nibo bagomba gusuzuma ku buryo bazatubwira icyavuyemo byose bizagendana no kongera amavomero rusange.
Iyo uganira n’aba baturage bakubwira ko ikibazo cyo kurwaza indwara zikomoka ku mwanda kuri ubu cyabaye amateka, kandi koko binagaragarira mu mibare ubuyobozi bw’akarere bugaragaza, mu mwaka wa 2020, igwingira ryari ku kigero cya 31.3%.
Mu mwaka wa 2022-2023, imibare yaragabanyutse igera kuri 13%. Mu mwaka wa 2023-2024 imibare yageze kuri 11.9%. Kugeza ubu, imibare iheruka igaragaza ko Akarere ka Kirehe kageze ku kigero cya 10% mu kurwanya igwingira mu bana. Nubwo hari ibindi bikorwa bitandukanye byo kurwanya igwingira aka karere kakoze ariko nanone ntawashidikanya ko hatarimo uruhare rw’aba baturage bo mu kagari ka Saruhembe biyubakiye uyu mugezi.
Aya amazi abaturage biyubakiye, yaje ari igisubizo ku baturage barenga 2500 batuye mu gace yazanywemo, mu gihe imibare itangwa n’Akarere ka Kirehe igaragaza ko kwegereza abaturage amazi meza bigeze ku kigero cya 80.%.
Muri Raporo iheruka y’ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu ntara y’iburasirazuba, Citizen Report Card (CRC) yo mu mwaka wa 2024, yagaragaje ko abaturage b’i Kirehe bashima uko begerejwe amazi ku kigero cya 65.6% bakanenga ku kigero cya 34.4%.
Ubushakashatsi bwa 7 bwakorewe ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwa 2024 bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bugaragaza ko ingo z’abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza zigeze ku gipimo cya 90%, zikaba zariyongereye kuko zari kuri 87% mu 2017.
Uretse aba baturage bo mu Murenge wa Mahama biyubakiye ivomero, hari n’abandi bagiye bikorera ibikorwaremezo bitandukanye kubera kumva neza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” no kwigira bishakamo ibisubizo bahora bakangurirwa n’Umukuru w’Igihugu, bakoze harimo abaturage bo mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, biyubakiye umuhanda wa kaburimbo iciriritse wa metero 600 bise ’Umuhanda w’Ubumwe’, Mu Karere ka Bugesera abaturage ba Rugunga biyujurije ibiro by’AKagari bya miliyoni 50 Frw.












Abatuye akagari ka Saruhembe, mu Murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe, bakoze igikorwa k’ingirakamaro kije gikenewe Kandi rwose binyuze mu muganda rusange, abaturage ibyo bakoze byunganira ingengo y’imari ya Leta.
Uru rugero rwafasha benshi mukwishakamo ibisubizo