Bamwe mu batuye mu Karere Kirehe batagerwaho n’amazi meza bavuga ko bibagiraho ingaruka zitandukanye, zirimo gukora urugendo rurerure bajya kuyashaka kure no kuba bakoresha amazi yanduye; bakifuza ko bahabwa amazi meza kandi ahagije.
MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu baturage barimo Mukawizeye Zera wo Mudugudu wa Kanombe, mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Musaza ugaragaza ko amazi bayafite ariko ngo akunze kubura bigatuma bajya kuvoma ku masoko ya kure, n’amazi mabi.
Yagize ati: “Turifuza ko baduha amazi aduhagije, ubu tujya kuvoma ku masoko kandi bikadutera inzoka haba abantu bakuru ndetse n’abana.”
Nirere Angelique utuye mu Murenge wa Musaza mu Kagari ka Nganda Umudugudu wa Nyamiyaga yagize ati: “Nk’ubu inaha twabuze amazi, hari igihe tumara amezi abiri tutayabonye. Turifuza ko twabona amavomero hirya no hino, nabyo byaturinda indwara ziterwa n’umwanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko bari kugishakira igisubizo kirambye.
Yagize ati: “Nibyo koko turacyafite ibice bimwe na bimwe bitarabona amazi. Kubera ko amazi yacu tuyakura ku masoko, aho usanga mu gihe cy’izuba amazi yacu aragabanuka, mu gihe cy’imvura ugasanga amasoko arimo asibama, gusa hari gushakwa igisubizo kirambye. Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye turimo gushaka kubaka uruganda hariya Rwagitugusa mu Murenge wa Gahara. Inyigo zamaze gukorwa muri uku kwa mbere (Mutarama 2025) imirimo yo kurwubaka iratangira.”
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe igaragaza ko kuri amazi meza amaze kugezwa ku baturage ku kigero cya 80.7%.






