MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abaturage bafashe ingamba zo gukumira indwara zo mu kanwa

Joseph NshimiyimanaYanditswe na Joseph Nshimiyimana
20/03/2023

Mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mahama ku kigo nderabuzima cya Mahama abaturage bahateraniye bafashe ingamba zo kujya boza mu kanwa incuro nyinshi, kwirinda ibyangiza mu kanwa, no gutanga inyigisho ku bantu bataramenya kwita ku isuku yo mu kanwa.

Izi ngamba bazifashe kuri uyu wa 20 Werurwe, ari nawo munsi ngarukamwaka ku isi wahariwe kurwanya indwara zo mu kanwa, aho ubuyobozi bw’Akarere bwakoze ubukangurambaga bwo kwita ku isuku yo mu kanwa birinda indwara zanduriramo harimo no kurwara amenyo.

Bamwe mu baturage bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko bigiyemo byinshi kandi bagiye guhindura uburyo bitaga ku isuku yo mu kanwa birinda indwara zirimo n’iz’amenyo.

Umutesi Clementine yagize ati: ”Nk’abana ibyo baba barya bataribubashe guhita bakora isuku mu kanwa hari igihe bituma amenyo ye agenda acukuka, bityo nukwita ku bana bacu tubakorera isuku mu kanwa igihe bamaze kurya gusa ntitwabyitagaho, nkanjye mukuru noneho ngomba kugira inama abandi gusukura amenyo kugira ngo indwara zo mu kanwa ziterwa no kutisukura mu kanwa batazongera guhura nazo.”

Niringiyimana Dieudonne na we ati:”Ingamba mpavanye ni ukoza mu kanwa neza cyane kuko ari byiza cyane, mbere nozaga mu kanwa ntacyo nitayeho gusa ubu noneho ni ukujya nkora isuku neza mu kanwa nk’iminota itatu kuzamura kugira ngo ntazahura n’indwara zo mu kanwa kuko numvise ari mbi cyane.”

Amakuru dukesha umuryango wita ku buzima ‘WHO (World Health Organisation)’ ni uko abantu basaga Miriyari ebyiri ku isi barwaye indwara z’amenyo mu cyegeranyo cyakozwe mu 2022, zatewe n’isuku nke yo mu kanwa,  abandura izi ndwara zo mu kanwa bakaba hagati y’imyaka 20 kuzamura.

Amakuru akomeza avuga ko kandi mu barwaye indwara zo mu kanwa harimo ibihumbi 300 bagaragayeho kanseri (Oral cancer) abasaga ibihumbi 100 bakaba barahitanywe n’iyi kanseri, uyu muryango ukemeza ko abatuye isi bitaye neza ku isuku yo mu kanwa banirinda itabi, inzoga, n’ibindi batahura n’ikibazo cy’indwara zo mu kanwa.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Kirehe Ntirenganya Theogene yasabye abitabiriye ubukangurambaga kunoza isuku yo mu kanwa, boza amenyo uko bikwiriye birinda indwara zandurira mu kanwa.

Yagize ati: ”Turi hano kugira ngo twifatanye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zo mu kanwa tugira isuku mu kanwa, rero mwumve ko indwara zandurira mu kutagira isuku igihe mumaze kurya na mbere yaho mubyutse,  byabashyira mu kangaratete harimo no kurwara amenyo, mwoze neza mu kanwa bizabafasha kurinda amenyo yanyu kwangirika ndetse n’izindi ndwara zishobora kubavutsa ubuzima.”

Mu Murenge wa Mahama mu barwayi ikigo nderabuzima cya Mahama cyakiriye ibihumbi 6000 abasaga 200 bari bafite ibibazo by’indwara zo mu kanwa, naho mu Karere ka Kirehe mu busesenguzi bwakozwe mu mwaka wa 2022 mu bitaro by’Akarere ka Kirehe, abarwayi basaga ibihumbi 15 bivuzaga indwara zo mu kanwa abagera kuri 11% bakaba baravuwe bagakira.

Naho kuri ubu hakaba ku bitaro bya Kirehe ahavurirwa amenyo hakirwa abarwayi hagati ya 15 na 20 ku munsi baba baje mu bibazo by’indwara zo mu kanwa cyane cyane amenyo, 13% bakaba bavurwa bagakira.

Abaturage bahawe ibikoresho byifashishwa mu isuku yo mu kanwa
Muganga w’amenyo yasobanuriye abaturage b’i Mahama uko bakwiye kwita ku isuku y’amenyo yabo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kirehe

UMWANDITSI

Joseph Nshimiyimana

Joseph Nshimiyimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kubaka urwibutso rushya rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagatare bigeze kuri 96%

Kubaka urwibutso rushya rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagatare bigeze kuri 96%

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU