Mu Karere ka Kirehe abagize ‘Coffee Task Force’ biniguye bavuga ibibazo baterwa n’abagura kawa mu buryo butemewe, hafatwa ingamba zirimo; kugenzura abamamyi bose bakekwaho iyo ngeso, gushyiraho amasaha ntarengwa yo kugeza umusaruro w’ikawa ku nganda no kugenzura abagura ikawa ku giciro kitemejwe na ‘NAEB’.
Izi ngamba zashyizweho kuri uyu wa 21 Werurwe, ubwo habaga inama ya ‘Coffee Task Force’ yateguraga isarura ry’igihingwa ngengabukungu cya kawa mu gihembwe cya 2022/2023, abakusanya uyu musaruro bakavuga ko abamamyi bagura ikawa mu buryo butemewe bityo umusaruro babona uvuye mu baturage bigatuma utabageraho uko bawuteganyaga.
Ubusanzwe mu Karere ka Kirehe harimo ibiti bya kawa bigera kuri 8,800,000 biri ku buso bwa hegitari 2,600.
Mu mwaka ushize wa 2022 muri aka Karere hakaba harakusanyijwe umusaruro wa kawa usaga toni 5000 ikawa y’igitumbwe, na toni zisaga 1000 z’ikawa itunganyije.
Gusa nubwo umusaruro w’ikawa wageze kuri iki kigero abakusanya umusaruro wayo bakaba bahura n’ikibazo cy’umusaruro ubura kubera abazwi nk’abamamyi b’ikawa bagurira abaturage nyamara mu buryo butemewe, bityo ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bukaba bwiyemeje gukurikirana abo bamamyi kugira ngo iki kibazo kitazasubira.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste yagize ati: ”Umusaruro w’igihingwa cya kawa umaze gufata indi ntera mu gihugu bityo ‘NAEB’ iba yarashyizeho igiciro kizwi cyo kuguraho ikawa, kuribyo rero abaca ku ruhande mu Karere kacu bakagurira umuturage ku giciro biboneye bigatuma abashinzwe kugura ikawa bazwi mu Karere babona umusaruro muke tugiye kubakurikirana, kubera byagaragaye ko bitwikira ijoro ubu nta muhinzi uzajya arenza i saa 06:00pm abazarenza aya masaha bagahura n’abashinzwe umutekano bazabibazwa ndetse na ba nyir’inganda nihasangwa bafite aho bahuriye n’ubwo bucuruzi hari ibihano bihari.”
Mu mabwiriza yashyizweho n’ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi(NAEB) avuga ko inganda zitemerewe kugura umusaruro wa kawa mu buryo butemeranyijweho n’Akarere, ikawa izafatwa yacurujwe mu buryo butemewe yakwa uyifite ikagurishwa, amafaranga akajya mu Karere ndetse agacibwa n’amande ya miriyoni 1 Frw.
Bamwe mu bitabiriye inama ya ‘Coffee Task Force’ baganiriye na Muhazi yacu bavuze ko bishimiye ingamba zafatiwe abamamyi.
Bizimungu Philemon ufite uruganda rwa kawa rwa Gisaka Trading Ltd yagize ati:” Ubundi wasangaga hari uruganda rujya muri zone y’abandi baguzi rukagura umusaruro bigahombya bagenzi be bagura ikawa muri iyo zone, bigatuma babona umusaruro muke bityo kuba hariho amande bizatuma batinya ntibongere iyo ngeso.”
Mbarushimana Bonaventure ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nasho na we ati:” Bizatworohera kugenzura umusaruro w’ikawa muri iki gihembwe kuko ndabizi ko ingamba zafashwe zo gukurikirana abamamyi bagura ku giciro kirenze icyagenwe na NAEB mu buryo butemewe zizatanga umusaruro.”
Igiciro cy’ikawa ni 410 Rwf ku kiro ikawa imeze neza ku muhinzi uyitanze naho itameze neza ikagurishwa amafaranga 100 Rwf ku kilo.
Mu Karere ka Kirehe hari inganda zigera kuri 15 zemerewe gukusanya umusaruro w’ikawa muri zone zose zibonekamo igihingwa cya kawa, bityo uzagaragaraho ingeso y’ubumamyi akaba azahanwa bikurikije amabwiriza yashyizweho.







