Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza batangiye icyumweru cyahariwe umujyanana mu rwego rwo kwegera abaturage bakamenya uburyo babayeho aho banabonye bimwe mu bibazo bibabangamiye birimo ubusinzi, ubusambanyi bagasaba ko bishakirwa ibisubizo mu maguru mashya.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe Umujyanama, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Mwiri mu Kagari ka Nyawera.
Perezidante w’inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Basiime Doreen yemeza ko iki gikorwa kije gikenewe kuko bashaka kumenya neza uko abaturage ba Kayonza babayeho n’uko ibikorwa bibagenerwa muri gahunda yo kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bikorwa n’uruhare abaturage babigiramo.
Yagize ati: “Nka Njyanama y’Akarere twishimiye kwegera abaturage hagamijwe kuganira namwe kuri gahunda za Leta zitandukanye, ndetse n’imibereho myiza yanyu. By’umwihariko twasuye imihigo itandukanye ndetse tureba n’uko ibibazo byanyu bikemurwa, uko muhabwa serivisi aho mujya kuzaka mu nzego za leta.”
Muri izi ngendo z’abajyanama, hari bimwe mu bibazo babonye kandi bumva ko bikwiye gushakirwa ibisubizo mu buryo burambye kuko nabyo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibi birimo ubusinzi, ubusambanyi, amakimbirane mu miryango nk’uko byavuzwe n’umwe mu bajyanama b’Akarere ngo ibi bibazo by’ubusinzi n’ubusambanyi bishakiwe umuti byagabanya cyane amakimbirane mu miryango.
Hari bimwe mu bikorwa bizakorwa muri iki cyumweru birimo, kuganiriza abaturage kuri gahunda za Leta zitandukanye, kuganira ku muco w’isuku by’umwihariko, ndetse no gusobanurira abaturage ku mikorere y’Inama Njyanama; aha abajyanama bigabanyijemo amatsinda bari kumwe n’abakozi b’Akarere b’abatekinisiye bagenda bareba uko abaturage bafashwa.
Barareba abubakiwe inzu zo kubamo, abahawe amatungo yo kubafasha kwikura mu bukene, abubakiwe ubwiherero, hakaniyongereyeho kureba inyubako z’amashuri ziri kubakwa, ibikoni ndetse n’amarerero yubakiwe abaturage uko akora n’uburyo yitabirwa.
Bamwe mu baturage batuye muri Nyawera bavuga ko basobanukiwe icyo abajyanama bashinzwe, Rutijanwa Joshua ni umwe muri aba baturage yagize ati: “Hari ubwo abaturage bahabwa nk’inzu akumva ko nta wundi muntu uzamukurikirana, twishimiye ingendo z’abajyanama ko zigera ku muturage ubwe wahawe igikorwa runaka bakamwibariza uko yabyakiriye.”
Usibye ingingo zirebana no gukemura ibibazo by’abaturage abajyanama kandi barareba uko imihigo y’Akarere ya 2022/2023 ihagaze bakayiganiraho n’abaturage, ndetse bakibanda ku ikeneye ubukangurambaga uko ukwiye kweswa.
Iki cyumweru cy’umujyanama cyashyizweho hashingiwe ku itegeko Nº 87/2013 ryo kuwa 11/09/2013, rigena Imitunganyirize, Imikorere n’Imitegekere y’inzego z’Igihugu zegerejwe Abaturage, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 125, mu gaka kayo ka 4: Inama Njyanama ikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda na Politiki za Leta.











