MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngarama: Umuhanda mushya wa kaburimbo wongereye agaciro ibikorwa byabo

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
22/03/2023

Bamwe mu batuye hafi y’isantere ya Ngarama , mu Karere ka Gatsibo n’abayikoreramo barishimira ko baciye ukubiri n’ivumbi n’ibyondo kubera kaburimbo bahawe bakavuga ko iri kugenda yongerera agaciro ibikorwa byabo.

By’umwihariko abakorera mu isantere y’ubucuruzi ya Ngarama bagaragaza ko uyu muhanda wa kaburimbo uri kubafasha mu iterambere, kuko ubu ibicuruzwa byabo bifite isuku bigatuma abakiriya babigura neza kandi ngo wongereye agaciro ibintu bimwe na bimwe birimo n’ubutaka.

Mu baturage MUHAZIYACU yaganiriye nabo harimo Turateyesu Isaie ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, yagize ati: ”Isantere yacu ya Ngarama iyi kaburimbo twayakiriye neza, urujya n’uruza rw’abantu rwariyongereye, twagiye tubona abakiriya muri uyu mwuga w’ubumotari, ikijyanye na moto zagendaga zangirika icyo nacyo cyarakemutse kandi abantu baturuka hirya no hino baje kuhatemberera hari kugenda hatera imbere.”

Umucuruzi witwa Kanyamihigo Fidele na we yagize ati: ”Iyi kaburimbo idufitiye akamaro, aho ihagereye ibijyanye n’ubutaka byongereye agaciro aho usanga ikibanza cyarikubye kabiri ugereranije na mbere itaratugeraho.”

Yongeyeho ati: ”Ikindi mu bihe by’imvura ibyondo byabaga ari byinshi abakiriya bakaza buzuye ivumbi n’ibyondo cyane cyane nk’ibicuruzwa by’ibiribwa ubu ngubu turishimye kuko ubu tuba dufite umwimerere wabyo, kaburimbo yaje ari igisubizo ku bakiriya no ku bacuruzi ubwacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard avuga ko uyu muhanda wubatswe mu rwego rwo kunoza isuku no korohereza abasura urutare rwa Ngarama ndetse no gukora ibikorwa by’iterambere,  ariko hari na gahunda yo kubaka uyu muhanda ukagera kuri urwo rutare kugira ngo abaza kuhasura biyongere kandi ntibahure n’ivumbi.

Yagize ati: ”Isantire ya Ngarama ni isantire igendwa n’abantu benshi b’impande zitandukanye, rero umuhanda wa kaburimbo n’uwo kubafasha kugira ngo habe isuku kandi n’abantu baza gusura ruriya rutare rwa Ngarama batazajya bahura n’ivumbi kandi nanone tubegereze amajyambere, hari na gahunda y’uko umuhanda tuzawugeza kuri ruriya rutare.”

Isantire y’ubucuruzi ya Ngarama ni isantire iherereye mu murenge wa Ngarama imaze gutera imbere kuko hagaragaramo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, ibigo by’imari, amaduka akomeye n’ibindi, hakaba hamaze kubakwa umuhanda ureshya n’ibirometero bisaga bitanu ushamikiye ku muhanda munini Nyagatare-Rukomo.

 

Mu isantere ya Ngarama mbere y’uko umuhanda ushyirwamo kaburimbo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi, aborozi bizezwa kwegerezwa imbuto

Nyagatare: Hatangijwe igihembwe cy'ihinga ry'ubwatsi, aborozi bizezwa kwegerezwa imbuto

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU