MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abaguzi b’igitoki bishimiye ko igiciro cyacyo cyamanutse

Joseph NshimiyimanaYanditswe na Joseph Nshimiyimana
02/05/2023

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe bishimiye kuba umusaruro w’ibitoki wiyongereye bigatuma ibiciro cyagurwaga bimanuka bikagera ku mafaranga 250Frw ku kilo mu gihe cyaguraga 500Frw mu minsi itambutse.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 02 Gicurasi 2023 ubwo Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yageraga aharemeye isoko i Nyakarambi byagaragaraga ko umusaruro w’igitoki wiyongereye, ibyanatumye amafaranga yagurwaga igitoki kiribwa[Inyamunyu]mu mezi ashize ya Mata na Werurwe amanuka.

Abaganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko igitoki ari kimwe mu bikunzwe muri aka Karere, ndetse bisanzwe bihera cyane ariko hari ubwo igihe kigera bigahenda cyane kandi iyo byahenze bibabera imbogamizi; ubu bakaba bishimiye imanuka ry’ikiguzi cyacyo.

Ndagijimana Jean Claude utuye mu Murenge wa Mushikiri yagize ati: ”Naje hano ku isoko guhaha igitoki nsanga ibintu bimeze neza cyane, hari hashize igihe ikiro cy’igitoki kigura 500 Frw hamwe na hamwe rero nk’iwacu Mushikiri hasanzwe habarizwa igihingwa cy’ibitoki byatubangamiraga; ni yo mpamvu ubu ari byiza cyane kuba cyahendutse.”

Mukamukiza Olive ucuruza ibitoki mu isoko rya Nyakarambi yavuze ko izamuka ry’ibitoki ryatumaga inyungu bafata ziba nke,  gusa uyu munsi agahamya ko impinduka zigiye kwiyongera mu bucuruzi bwe.

Ati:” Uyu munsi twabonye abakiriya kuko igiciro twacuruzagaho ibitoki twabimanuye, natwe twaranguye ku giciro cyo hasi kandi umukiriya iyo utamuhenze inyungu ziriyongera tukabona abakiriya benshi.”

Nsengimana Janvier, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Kirehe arakomoza kuri zimwe mu mpamvu zari zarateye izamuka ry’ibiciro ku gitoki akanasaba abahinzi b’urutoki kurwitaho birinda icyakongera kuzamura igiciro ku bitoki.

Yagize ati:” Mu mwaka washize habayeho ibiza birimo imiyaga myinshi yagiye igusha urutoki rwa bamwe mu bahinzi byatumye umusaruro wabonekaga w’ibitoki ugabanyuka bituma igiciro cyabonekagaho kizamuka,  gusa uyu munsi biri kujya mu buryo bitewe n’ingamba twafashe zirimo kuzirika urutoki, kurusasira, kurufumbira n’ibindi byinshi.”

Nsengimana yakomeje avuga ko abaturage bo muri aka Karere ko bafite umwihariko wo kweza ibitoki byinshi bituma biza mu bikunzwe kuribwa muri aka Karere no hanze yako aho bigemurwa, agasaba abahinzi gufata neza urutoki kugira ngo umusaruro warwo ukomeze kwiyongera.

Mu Karere ka Kirehe uyu munsi urutoki rumaze guhingwa ku buso bungana na hegitari zisaga ibihumbi 21.

Mu Karere ka Kirehe urutoki ruhinze ku buso busaga hegitari ibihumbi 21

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kirehe

UMWANDITSI

Joseph Nshimiyimana

Joseph Nshimiyimana

Izo bijyanye

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uruhare rw’abagize Inama Njyanama mu kurandura igwingira ry’abana muri Gatsibo

Uruhare rw’abagize Inama Njyanama mu kurandura igwingira ry’abana muri Gatsibo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU