Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe burakangurira abaturage bafite imirima hafi y’amazi ashobora gukoreshwa mu kuhira kuyabyaza umusaruro bagana ishami rishinzwe ubuhinzi, bakanagirwa inama z’uko bagura imashini zuhira na Leta ku kigero cya 50%.
Ni ubutumwa butangwa mu gihe kuri ubu nubwo hirya no hino mu gihugu harimbanyije igihembwe cy’ihinga cya 2023A, mu bice bimwe by’Akarere ka Kirehe imvura yaguye idahagije hakaba hari n’aho abahinzi bakiyitegereje.
MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu bahinzi bo bafite imirima hafi y’Umugezi w’Akagera by’umwihariko bo mu mirenge ya Gahara na Musaza bavuga ko nubwo bafite ikibazo cyo kubura imvura hari amazi y’Akagera bakabaye babyaza umusaruro binyuze mu kuhira bagasaba kwegerezwa imishinga migari ibafasha kuhira.
Karimunda Jean utuye mu murenge wa Gahara mu Kagali ka Nyankurazo yagize ati: “Mfite umurima hafi y’icyambu kandi nkurikije uko hameze ubuyobozi bubaye budufashije bukatugezaho uburyo bwo kuhira byagufasha cyane.”
Ndahimana Dieudonne wo mu murenge wa Musaza we yagize ati: “Hari imishinga yo kuhira bashyize Nasho, ndetse na Mpanga kandi nkurikije amakuru baduha nta kibazo cy’amapfa bashobora kugira ubwo rero natwe turamutse tuyibonye byadufasha cyane kuko ubu turahangayitse bitewe n’uko nta mvura turabona.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Nzirabatinya Modeste avuga ko uburyo bwo kuhira ari bwo Akarere gashyize imbere kuko aho bwakoreshejwe bwatanze umusaruro ushimishije,
Nzirabatinya arakangurira aba abahinzi b’i Musaza na Gahara, kimwe n’abandi bose hataragera imishinga migari yo kuhira, nyamara kababa bafite imirima hafi y’amazi aho uburyo bwo kuhira ubwo ari bwo bwose bushoboka kwegera ubuyobozi bukabafasha kubona moteri bashobora kwifashisha buhira imyaka, dore ko leta ibashyiriraho Nkunganire ya 50%.
Yagize ati: “Abahinzi bakwegera ubuyobozi cyangwa ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi- RAB kuko hari ibikoresho byinshi bihari kandi bishobora gufasha abahinzi. Hari imashini cyangwa se moteri zakoreshwa mu kuhira kandi ntizihenze cyane ko umuhinzi ku gikoresho cyose yakenera ahabwaho nkunganire ya 50%.”
Yakomeje agira ati: “Abahinzi bafite imirima yegeranye bashobora kwishyira hamwe bakagura moteri imwe bakayikoresha bombi cyangwa umuhinzi agahitamo kwigurira iye ku giti cye ariko icyo tubashishikariza ni ukwishyira hamwe kandi ubu buryo buzadufasha cyane.”
By’umwihariko, muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2023 Ubuyobozi burashishikariza abatuye mu mirenge yose ikora ku mugezi w’Akagera n’ahantu hose hashoboka hegereye amazi guhinga ibihingwa byera vuba.
Muri gahunda yo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, bimwe mu bice byo mu Karere ka Kirehe byashyizwemo imishinga migari yo kuhira cyane cyane mu bice by’imirenge ya Nasho na Mpanga; aho yafashije abaturage kwihaza mu biribwa ndetse no kugira umusaruro ushimishije kuko bahinga ibihembwe bitatu mu Rwanda.
Naho muri gahunda yo kuhira ku buso buto bikorwa hirya no hino mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe kuri ubu bikorwa ku buso busaga hegitari 1200, aho akarere gateganya ko muri uyu mwaka wa 2022-2023 kazatanga za moteri 150 zifashishwa mu kuhira imyaka ku buso buto.
Ku bufatanye na Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kandi hari umushinga wo kuhira wifashishijwe imirasire y’izuba kuri hegitari 20 ziri ku butaka buhuje mu Murenge wa Mpanga.
Iyi nkuru yanditswe na Ndayizeye Pierre







