MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abanyeshuri hafi 5,000 ntibaragaruka mu ishuri

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
18/10/2022

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza igaragaza ko mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye hari abana 4,594 bataragaruka ku ishuri, nyamara aba bari bitezwe ko uyu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 bagombye kuba biga kimwe n’abandi.

Kuri uyu wa 18 Ukwakira mu Karere ka Kayonza niho hatangirijwe ku rwego rw’Intara icyumweru cyahariwe uburezi, ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yagaragazaga ishusho rusange y’Uburezi muri aka karere yagarutse ku kibazo cy’abana batarasubira mu ishuri.

Imibare igaragaza ko mu mashuri abanza abana bagombaga kuba bari mu ishuri ari 92,457 kuri ubu imibare yo ku wa 14 Ukwakira igaragaza ko hari abanyeshuri 89,117, abatarasubira mu ishuri ni 3,340.

Mu mashuri yisumbuye abana bari bateganyijwe ni 34,662 kuri ubu abari mu ishuri ni 33,388 abataragaruka mu ishuri ni 1,274, n’aho mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro abagomba kuba bari mu ishuri ni 2,726 abari kwiga ni 2,386, umubare w’abataragaruka ku ishuri ni 340.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette yagarutse kuri iki kibazo avuga ko kiri mu gihugu hose, yagize ati: “Icya mbere gikwiye kwitabwaho, twese tugomba gushyiramo imbaraga, ndavuga nk’umuryango nyarwanda, ni ukugira ngo tugarure abana bose ku ishuri; iyo ireba imibare y’abagomba kuba bari ku ishuri ndetse n’abahari ubona hari ikibazo dukwiriye kurebera hamwe, ntabwo byaba inshingano za bamwe cyangwa abandi ni ikibazo kireba umuryango nyarwanda muri rusange.”

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Kayonza bemeza ko hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Nkurikiyimana Theogene ni Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya GS Nyamiyaga mu Murenge wa Gahini, yagize ati: “Ndashimira Leta yacu kuri byinshi idukorera n’ubwo hari bimwe bitaranozwa, urugero nk’ubu abana bose ntabwo baritabira ishuri, hari umubare mucye w’abana bataragaruka, aha niho dukomeza gufatanya n’inzego z’ababyeyi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze binyuze mu nteko z’abaturage kugira ngo dushishikarize abana kwitabira amashuri.”

Nkurikiyimana akomeza avuga ko hakenewe ubufatanye n’imiryango abana bavukamo, abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo buri wese iki kibazo acyumve neza kandi agihe agaciro ko agomba kukigiramo uruhare kugira ngo gikemuke.

Umuyobozi w’ikigo GS Seresi mu Murenge wa Murama ni Hakoziki Jean de Dieu, avuga ko batangiye kwegera ababyeyi bafite abana batarasubira mu ishuri, ariko hagikenewe imbaraga.

Yagize ati: “Ababyeyi n’abana barakihugiyeho, ubona nta mbaraga babishyiramo kugira ngo umwana agaruke ku ishuri, ubu hariho gukorana na komite z’ababyeyi n’inzego z’ibanze, ikindi ni ababyeyi badafite umuco wo gukurikirana imyigire y’abana babo nabyo bituma aba bana n’iyo bata ishuri nta mubyeyi ubyitaho.”

Iki cyumweru cy’Uburezi cyatangijwe mu Karere ka Kayonza batangiye gusura ibigo by’amashuri, bagenzura ibikorwa bitandukanye birimo, imyigire n’imyigishirize, isuku n’isukura, uko abanyeshuri bafatira ifunguro ku ishuri, imikorere ya SDMS igaragaza umubare w’abanyeshuri ndetse n’umutungo w’ikigo.

Mu bindi bikwiye kwitabwaho harimo kugarura abana bataye ishuri, gushishikariza ababyeyi kugaruka ku nshingano zabo zo kurera, gushyira imbaraga mu kubaka ubuyobozi bw’ishuri, gufasha abayobozi b’ishuri gucunga neza umutungo w’ikigo no kwita ku ireme ry’uburezi, kugaburira abana bose ku ishuri, kwibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza amabwiriza ya MINEDUC ajyanye n’amafaranga y’ishuri.

Icyumweru cy’uburezi cyatangirijwe ku kigo cy’amashuri cya FAWE Girls-Schools kiri mu Murenge wa Gahini.

Abanyeshuri ku kigo cy’amashuri cya FAWE Girls-Schools kiri mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, ahatangirijwe Icyumweru cyahariwe Uburezi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abagore bitinyutse bagakora batewe inkunga

Gatsibo: Abagore bitinyutse bagakora batewe inkunga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU