MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abagore bitinyutse bagakora batewe inkunga

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
18/10/2022

Bamwe mu bagore mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama bibumbiye mu matsinda ndetse n’abikorera ku giti cyabo bahawe inkunga nyuma y’uko bagaragaje ibyo bagezeho ariko bafite imbogamizi y’igishoro gito.

Aba bagore bibumbiye mu matsinda bavuze ko bakora imirimo itandukanye irimo kuboha ibiseke, gufuma ibitambaro no kwagika imitiba y’inzuki, ariko bakaba babikora kugira ngo babone ibibatunga kuko nta gishoro gihagije bafite.

Umutesi wikorera ku giti cye mu buhamya yatanze yavuze ko ari umworozi w’inkoko yatangiriye ku gishoro gito ku nkoko 400 akoresheje inguzanyo ya VUP akagenda azongera akaba ageze ku nkoko 1000 ariko agaragaza imbogamizi y’uko ayo mafaranga ari make cyane ko yakongerwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Ni muri urwo rwego ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro aba bagore baherutse guhabwa amafaranga kugira ngo abafashe mu rugendo rwo kwiteza imbere batangiye, ndetse n’abandi batishoboye bararemerwa kugira ngo bafashwe kwikura mu bukene

Bamwe mu baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bagerageza kwiteza imbere uko bashoboye ariko kuba bashyigikirwa bibatera imbaraga.

Nyirabadage Virginia atuye mu kagari ka Bugamba mu murenge wa Ngarama ni umwe mu bagore bibumbiye mu matsinda avuga ko ubundi bakoraga kugira ngo babone ibibatunga ariko ubu bazarushaho kwiteza imbere.

Yagize ati: “Ubusazwe tuboha ibiseke,dufite imitiba y’inzuki turahagika, tugafuma n’ibitambaro mu rwego rwo kugira ngo tubone ibidutunga gusa, kandi ibi byatumye twitinyuka kuko iyo ukoze neza bituma ugira aho ugera, kuba rero dufashijwe kubona amafaranga biduteye umurava bizatuma turushaho kwiteza imbere.”

Nyiramvura ni umukecuru utishoboye wahawe ikigega cy’amazi n’ibiryamirwa avuga ko bigiye ku mufasha mu mibereho ye.

Yagize ati: “Ndumva nishimye cyane, ubundi nari mfite ikibazo cy’inzu none barayinyubakiye none bampaye matora n’amashuka, bampa n’ikigega cyo gufata amazi uko ngana sinari nshoboye kwikorera ariko ubu imvura nigwa nzajya mvoma amazi nteke.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yavuze ko abahawe amafaranga bayahawe mu buryo bwo kubashyigikira mu murongo batangiye wo kwiteza imbere ariko bazayasubiza.

Yagize ati: “Hari itsinda ry’abagore b’ababoshyi twageneye amafaranga y’igishoro ndetse n’abikorera ku giti cyabo ariko n’ubundi basanzwe bakora, tubikoze kugira ngo tubashyigikire mu bikorwa byabo ariko barahuguwe aya mafaranga bazayasubiza kandi nabo barabizi.”

Yakomeje avuga ko abaremewe abenshi muri bo bubakiwe inzu ariko bahawe n’ibindi kugira ngo bakomeze kwivana mu bukene.

Yagize ati: “Twatekereje kuremera imwe mu miryango yatoranijwe nk’uko kandi turi muri gahunda yo kwivana mu bukene, niyo mpamvu twahisemo kubaha impano zikomatanije abenshi muri bo barubakiwe, twashatse rero kubaha inkunga zikomatanije kugira ngo bikure mu bukene.”

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro kuwa 15 ukwakira 2022 mu karere ka Gatsibo, ibirori byatangijwe no gutera ibiti, hatazwe inka ku miryango ibiri, imiryango itanu  ihabwa ibiryamirwa, hatanzwe kandi ibigega bibiri bifata amazi ndetse hatangwa n’udutabo twa banki ku bahawe inkunga y’amafaranga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Hatangijwe umushinga mugari wo korora amafi urengera ibidukikije

Kayonza: Hatangijwe umushinga mugari wo korora amafi urengera ibidukikije

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU