Ikigo gishinzwe imicungire ya Pariki y’Akagera, ku bufatanye n’ubwami bw’ Ubuholandi na Guverinoma y’u Rwanda, mu Murenge wa Kabare hatashywe umushinga mugari wo korora amafi wa ‘Gishanda Fish Farm’ wuzuye utwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mushinga wa Gishanda watashywe kuri uyu wa 18 Ukwakira, uri mu mudugudu wa Rwabarema mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare. Ni umushinga watangiye gukorwa mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2022, ukoze ku buryo bwo kurengera ibidukikije hakoreshejwe amazi akuwe mu butaka, aya mazi akongera gukoreshwa hifashishijwe ikoranabunga ryo kuyasukura.
Uyu mushinga ukorerwa ku butaka ku buso bwa hegitari imwe n’igice, hateganyijwe ko umusaruro uzahava ungana na toni z’amafi ibihumbi 30 ku mwaka. Ni umushinga ukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku kigero cya 85%.
Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-RAB, Dr. Uwituze Solange yasabye abashoramari kugana gushora mu korora amafi kugira ngo bafashe igihugu kongera umusaruro w’amafi mu gihugu ukiri hasi dore ko ku mwaka mu Rwanda haboneka toni ibihumbi 39.
Yakomeje agira ati: “Mu Rwanda tugira uburobyi n’ubworozi bw’amafi, ubworozi bw’amafi buzana mu gihugu umusaruro w’amafi ungana ni 10%, uyu munsi tugeze kuri toni 39,400 by’amafi aboneka mu Rwanda ku mwaka, intego dufite ni uko ubworozi buzamuka cyane bukagera ku kigero kimwe n’uburobyi cyangwa bukaburenga, iyi gahunda iri hano iradufasha korora amafi niyo haba hari ahantu hatari umugezi cyangwa ikiyaga.”
Gishanda Fish Farm ni umushinga wari ugamije guhindura ubuzima bw’abaturage baturiye ikiyaga cya Gishanda no kukibungabunga, ibi bikaba biri mu nshingano za Pariki y’igihugu ku kwita no kubungabunga ibinyabuzima n’umutungo kamere biri mu nkengero za Pariki, hakiyongera gufasha abaturage bahaturiye nabo bakabona ku nyungu z’uko baturiye Pariki.
Ikiyaga cya Gishanda mbere y’uko hatangizwa uyu mushinga wo kukibungabunga cyangizwaga n’abaturage bakoraga uburobyi butemewe.
Ubu bamwe mu baturiye ikiyaga cya Gishanda bafashijwe gukora koperative y’ubworozi, aho mu rwego rwo kubungabunga iki kiyaga buri muturage yigomwe metero 50 uturutse ku kiyaga, Sebazungu Alexandre ni umwe muri aba baturage yemeza ko bahabwa umurama w’amafi bakayororera mu kiyaga cya Gishanda.
Yagize ati: “Kuko ari bwo tugitangira, ubu ku kwezi tubona ibiro 350 nubwo umusaruro ukiri mucye, ariko dufite icyizere ko uziyongera kandi bizadufasha kurwanya imirire mibi mu bana.”
Kageruka Ariella Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga amapiriki y’igihugu mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere-RDB, yemeza ko imishinga nk’iyi izakomeza gukorwa mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage,
Yakomeje agira ati: “Ni umushinga dukesha abafatanyabikorwa bacu mu kubungabunga Pariki y’Akagera ishami rya African Parks ririhagarariye mu Rwanda ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’Akagera Management Park bakoranye bya hafi n’inzobere zibasha gutegura uyu mushinga banawushakira ubushobozi, ni umushinga mwiza ushobora gukorwa no mu bindi bice by’igihugu.”
Ishimwe Fiston Umukozi mu ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Pariki y’Akagera n’abaturage asobanura ko uyu mushinga uzafasha abaturage kwirinda uburobyi butemewe, kwiteza imbere no kurushaho kumva uruhare rwabo mu kubungahunga iyi Pariki muri rusange,
Yakomeje agira ati: “Iki gikorwa kizafasha abaturage kubona amafaranga bagatunga imiryango yabo, kandi bagafasha pariki kubungwabungwa by’umwihariko iyi mirenge ituriye Pariki, Ndego, Kabare, Rwinkwavu na Mwili yarimo abaturage bakundaga kujya muri pariki gushimuta inyamaswa.”
Ni umushinga watwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, uha akazi gahoraho abaturage 30 baturiye iki kiyaga cya Gishanda, naho indi miryango ituriye iki kiyaga ari nayo yatanze ubutaka abayigize bafashijwe gukora koperative y’abarobyi igizwe n’abanyamuryango 96.
Biteganyijwe kandi ko muri uyu mushinga wa ‘Gishanda Fish Farm’, 10% by’umusaruro uzajya uboneka uzajya uhabwa abaturage baturiye ikiyaga cya Gishanda ku giciro gito.







