MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi rurasabwa kubyaza umusaruro ikoranabuhanga

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
14/06/2026

Urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu Karere ka Kayonza rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi rurasabwa gukoresha neza ikoranabuhanga kuko hari amahirwe menshi yo kubona ibyo bakora kandi bikabateza imbere.

Kuri uyu wa 13 Kamena, mu Murenge wa Mukarange habereye inteko rusange y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, aho uru rubyiruko rwibukijwe amahirwe ari mu gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Bimwe mu byagarutsweho ni uburyo urubyiruko rudakwiye kugira igice na kimwe rusiga kandi rukajyanamo umwete n’umurava ndetse bagahanga udushya hitewe n’uko buri gikorwa cyose kirimo ikoranabuhanga gikorwa neza n’urubyiruko.

Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence avuga ko hari amahirwe menshi muri iyi Ntara by’umwihariko mu Karere ka Kayonza, ayo mahirwe akaba agomba kubyazwa umusaruro dore ko hari imibare igaragaza ko Intara y’iburasirazuba ariyo ya mbere igira urubyiruko rwinshi ruyimukiramo.

Yakomeje agira ati: “Umwihariko wacu Iburasirazuba ni n’amahirwe ahari bakigira ku bandi babikoze, aya mahirwe ari mu buhinzi, ubworozi, ubukerarugendo kugira ngo batinyuke kandi natwe nk’abakuru tugakomeza kubafasha.”

Iyi nteko y’urubyiruko kuba yatumiwemo n’abatari urubyiruko kugira ngo berekwe ahari ibibazo bikibangamiye iterambere ry’urubyiruko; ibi byose bigahuzwa n’ikoranabuhanga rigezweho muri buri cyiciro.

Rafiki Sandrine ni umwe mu rubyiruko rw’i Kayonza yemeza amahirwe ahari urubyiruko rutayabyaza umusaruro uko ari, ariko ngo ushatse kuyabyaza umusaruro atera imbere kuko Leta yashyizeho amahirwe menshi mu ikoranabuhanga;  kugeza aho hari abatunzwe n’imbuga nkoranyambaga.

Yakomeje agira ati: “Urubyiruko turi benshi cyane ku buryo n’abakoresha iryo koranabuhanga ritandukanye ari urubyiruko, twihereyeho ni twe bo gukangurira abandi gukoresha iryo koranabuhanga.”

Mukanizeyimana Eline ni umwe mu rubyiruko rwiga muri Kaminuza, yemeza ko hakenewe amahugurwa yisumbuye ku rubyiruko kugira ngo hashyirwe imbere ibyihutisha iterambere, bityo urubyiruko rukifashisha imbuga nkoranyambaga mu guhindura no kwimakaza ikoranabunga rigezweho mu bikorwa nk’iby’ubuhinzi, ubworozi n’ubukorikori.

Mugesera Sam ni Komiseri muri komite nyobozi ya FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’urubyiruko, yashimye Leta ko yashyize imbaraga mu ikoranabuhanga kandi rishingiye ku rubyiruko ahashinzwe ibigo byigisha urubyiruko kujyana n’ikoranabuhanga birimo nka Hanga Hub.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza rwitabiriye inama y’inteko rusange y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi
Mukanizeyimana Eline ari mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara
Mugesera Sam ni komiseri ku rwego rw’Igihugu muri komite nyobozi ya FPR-Inkotanyi ashinzwe iterambere ry’urubyiruko
Rubingisa Pudence, Umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abanyeshuri b’i Rwamagana basuye Urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside

Abanyeshuri b'i Rwamagana basuye Urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU