Ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari z’Igihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare, Senateri Bideri John Bonds yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza gutekereza cyane ku cyo rukwiye kumarira igihugu aho gutekereza icyo igihugu gikwiye kurumarira.
Ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Ubutwari mu Karere ka Kayonza watangijwe n’urugendo urw’ubutwari, rwahereye aho bita mu Kabuga kugera mu mujyi wa Kayonza, ni urugendo rwakozwe n’abaturage biganjemo urubyiruko, abayobozi b’Akarere ka Kayonza, inzego z’umutekano, na bamwe mu bagize inteko nshingamategeko y’u Rwanda.
Mu butumwa yagejeje kuri uru rubyiruko Senateri Bideri yagise ati: “Ni byiza ko urubyiruko rugira uruhare ku munsi nk’uyu kuko aribo Rwanda rw’uyu munsi n’ejo, ndabasaba ko mukomeza kurangwa n’ubutwari mu byo mukora, mu byo muvuga igihugu cyanyu mukagiteza imbere, ntimukibaze icyo muzagikorera, mugatekereza ko mugomba kugira icyo mugikorera mbere y’uko mugira icyo mugisaba”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ibyagezweho baharanira kubyongera.
Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na MUHAZIYACU rwemeza ko rwiyemeje gusigasira ibyagezweho nk’uko byemezwa na Rukundo Pacifique, yagize ati: “Ubutwari bwacu nk’urubyiruko ubu ni ugusigasira ibyagezweho, tukanabyongera tukanarema izindi ntwari zacu zizadukomokaho.”
Depite Mukamana Alphonsine yasobanuriye urubyiruko imvo n’imvano yo gutoranya intwari, ibyiciro by’intwari, Intwari zashyizwe muri ibyo byiciro.
Urubyiruko kandi rwasobanuriwe itandukaniro riri hagati y’impeta n’imidari by’ishimwe, abo bigenerwa n’icyo bisaba ngo umuntu abihabwe.
Mbere y’uko iyi tariki igera mu Ntara y’Iburasirazuba hateguwe icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubutwari aho urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza rwemeza ko rwubakiye abatishoboye inzu 12, ni ukuvuga ko muri buri murenge hubatswe inzu imwe.







