Mu Murenge wa Gahini niho hubatswe ikigo cy’amashuri cy’icyitegererezo cyitezweho kuzamura ireme ry’uburezi kuri bose hashingiwe ku buryo n’ibikoresho bihari ndetse n’abarimu.
Kuri uyu wa 18 Werurwe nibwo hakozwe umuhango wo gufungura ku mugaragaro mu Kagari ka Cyenzi ahubatse Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara, hepfo yaho gato niho hubatse Rukara Model School, iri shuri ryubatswe ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi n’Akarere ka Kayonza; aho kugeza ubu iki kigo kimaze amezi atandatu gitangiye gukora.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco ahamya ko iri shuri rije ari igisubizo mu Karere ka Kayonza,
Yakomeje agira ati: “Muri iki kigo hari igice cyihariye (center) irimo ushinzwe kuyikoresha kandi wanabyigiye, bashobora guhugura abarimu bafite abana bigira muri ya mashuri(amashuri y’abafite ubumuga) bakaba bazi uburyo bagomba kubafasha. Umwihariko w’iri shuri ni uko umwana wese ndetse n’ufite ubumuga abasha kuba yakwigira kuri iri shuri bitewe n’ibikorwaremezo byahashyizwe n’ibikoresho byahazanywe kandi hakaba hari abantu bashobora kwigisha abo bantu mu buryo bwihariye.”
Iri shuri ry’icyitegererezo ryubatswe hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara mu busanzwe ryigisha abarezi, ibi bituma abaryigiramo babona aho bimenyereza umwuga ku buryo bworoshye, kandi abarimu bahakorera nabo babona amahugurwa menyerezamwuga ahoraho kuko hahora inararibonye n’abahanga mu gutanga amasomo y’uburezi atandukanye kandi y’ibyiciro byose.
Bamwe mu bana biga kuri iki kigo bemeza ko kuva bahagera babonye itandukaniro n’ibindi bigo kuko abarimu babigisha bafite ubumenyi, n’ubuhanga bituma bizera ireme ry’uburezi bahabwa.
Rukara Model School ifite abanyeshuri 832 harimo abo mu cyiciro cy’amashuri y’inshuke, abiga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Abana bahiga bataha mu ngo zabo kandi bagafatira ifunguro ku ishuri nk’uko ahandi bisanzwe ndetse bakishyura amafaranga y’ishuri asanzwe, ni ukuvuga ko mu mashuri abanza bishyura amafaranga 900Frw arengaho gato.
Umwe mu babyeyi barera kuri iri shuri ni Mudaheranwa Augustin, yagize ati: “Iri shuri ryaje ari igisubizo ku bana bacu kuko abana bacu aho bigaga bari bacucitse, turashima Leta y’u Rwanda yaduhaye ikigo nk’iki.”
Muri iki kigo ubwo cyatahwaga, usibye abana bafite ubumuga bw’ingingo, nta bandi bana bafite ubundi bumuga bari bahari; ababishinzwe bavuga ko buri mwana wese uko yaba ameze bamwakira kandi bakamufasha.
Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB ni Dr. Mbarushimana Nelson agaruka ku ntego z’iki kigo, yasobanuye ko mu Gihugu hose hari ibigo by’amashuri nk’iki 16 bifite intego yo kuzamura ireme ry’uburezi.
Yakomeje agira ati: “Iri shuri ryujuje ibyangombwa byose haba mu nyubako, aho umwana yigira n’aho umwarimu yigishiriza, ibi rero abarimu n’abanyeshuri bazabyungukiramo cyane kuko bazajya basurwa n’inzobere za kaminuza y’u Rwanda.”
Hiyongeraho kandi isomero rigari, icyumba cya Laboratwari, amashuri yigirwamo mudasobwa n’amashuri yakwigirwamo hifashishijwe mudasobwa.
Rukara Model school imirimo yo kuyubaka no gushyiramo ibikoresho byatwaye amafaranga y’u Rwanda 1,943,000,000; rikaba ryigirwamo ibyiciro byose. Mu ishuri ryisumbuye ho abarenze icyiciro rusange biga ibijyanye na siyansi.







