Kuri uyu wa 12 Kanama mu Murenge wa Rwinkwavu mu kagari ka Nkondo hatashye inyubako yiswe “Urugo rw’abakobwa” y’umuryango nyarwanda ufasha abana b’abakobwa badafite ubushobozi-Komera.
Ni inyubako yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 700.
Umuhuzabikorwa w’umuryango nyarwanda Komera, Mukamusonera Dativa ubwo batahaga iyi nyubako nshya yagarutse ku ntego z’uyu muryango, yemeza ko hari ibikorwa byinshi bafashamo abana b’abakobwa n’icyo biteze kuri serivisi bagiye kujya batanga.
Yagize ati: “Iyi nzu izanye amahirwe ku bana b’abakobwa bo muri Kayonza by’umwihariko abo muri Rwinkwavu, ni ahantu abana b’abakobwa bazabonera ubumenyi bujyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere, bujyanye no guhanga umurimo, kumenya amakuru yose yatuma abana b’abakobwa batera imbere, hazaba hari imyuga itandukanye, hazaba hari icyumba cyihariye ku mwana w’umukobwa muri macye ni urugo rw’umukobwa.”
Umuyobozi wa Komera Mukamusonera avuga ko bubakamo icyizere abana b’abakobwa kugira ngo bitinyuke bumve ko bifitemo ubushobozi bategura ejo habo hazaza,
Yakomeje agira ati: “Umwana w’umukobwa iyo ahawe umwanya agaragaza impano zimurimo kandi barazigaragaza.”
Umutoniwase ni umwe mu bakobwa biga muri Kaminuza ufashwa na Komera, ahamya uyu muryango wamufashije kwitinyuka we na bagenzi be,
Agaruka kuri iyi nyubako nshya, yagize ati: “Hari benshi twagiriye amahirwe muri Komera ariko ndemeza ko hari abandi bagenzi bacu bakeneye kwegerwa babuze aho bajya hiherereye, bisanga kandi basanga bagenzi babo; natwe tubonye aho tuzajya twisanzurira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco asanga iki kigo kije gikenewe kandi kikazabafasha muri gahunda zo kurengera uburenganzira bw’umwana w’umukobwa no kumukangura mu bwonko,
Ati: “Kuba dufite igikorwaremezo nk’iki kije gufasha, ni ahantu n’abandi babishaka bajya batangira serivisi zitandukanye bagakorana n’ibitaro ndetse na Isange One Stop Center ya Rwinkwavu, mu kunganira ba bana b’abakobwa ndetse n’abagore baba bahohotewe, ni igikorwa cyiza cyunganira ibyo dusanzwe dukora.”
Iyi nyubako ya Komera yubatswe ku bufatanye n’Akarere ka Kayonza, aho Akarere katanze ubutaka bungana na hegitari imwe n’igice.







