Urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza rurasabwa kwitabira ibikorwa n’imishinga inyuranye iri muri aka karere kuko harimo amahirwe y’akazi haba ku bikorera cyangwa se abakorera abandi; nubwo bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko aya mahirwe ahari batayazi ndetse bategerwa ngo bayasobanurirwe.
Ubwo bari mu nteko rusange y’inama y’Igihugu y’urubyiruko, nibwo herekanywe amahirwe y’akazi n’ishoramari biri mu buhinzi n’ubworozi bigenewe abanyakayonza, icyiciro kinini kizagera kuri aya mahirwe cyoroherejwe ni urubyiruko n’abagore.
Akarere ka Kayonza binyuze mu kiganiro cyatanzwe n’ushinzwe igenamigambi ry’akarere, kavuga ko hari imishinga mikuru ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 22 izakenera urubyiruko cyane.
Muri iyo mishinga harimo KIIWP ya 2 ifite imishinga irimo uwa Kibamba ahazaterwa ibiti n’amashyamba kuri hegitari 550 uyu mwaka, aha ngo hakenewe urubyiruko rwinshi kuko nirwo ruzahabwamo akazi.
Icyanya cy’imbuto kiri hagati ya Nyankora na Ndego hari hegitari 120 zizaterwaho ibiti by’imbuto (Imyembe na avoka) harimo akazi kandi hazavuka amahirwe yo kongerera agaciro no gusarura ibizaba byeze aho.
Hari kandi gahunda yo kubungabunga imisozi ya Gishanda na Kanyegenyege, ahari gutunganywa hegitari 150 zizifashishwa mu kuhira umuceri kuhira imusozi no mu gishanga kuri hegitari 110 aha kandi hatangiye kubakwa idamu izifashishwa n’abaturage.
Mu Murenge wa Ndego hazuhirwa hegitari 2,500 ziziyongera zikagera muri hegitari 4000 bizatanga akazi, ubu bagiye gutangira kubaka kandi bikazatanga akazi ku rubyiruko rwinshi.
Umushinga wo gukora Green House mu Murenge wa Murundi uzaba uri kuri hegitari 5 kandi uyu mushinga ufite agaciro ka miriyali 2 z’amafaranga y’u Rwanda, aha urubyiruko ruzakanerwa rurenga 400 muri iyo mirimo.
Amahirwe y’urubyiruko kandi ari ku nkunga nyunganizi ku mishinga izaterwa inkunga na KIIWP ya 2, dore ko urubyiruko ruzajya rwishingirwa 70%.
Aha niho abanyakayonza basabwa kujya mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuko bifite akazi kenshi kandi bunganiwe mu bushobozi bwabo.
Umuyobozi wa KIIWP ni Uwitonze Theogene avuga ko amahirwe menshi muri uyu mushinga afitwe n’urubyiruko n’abagore, izi nkunga nyunganizi ziri mu bice bitatu; abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda mato; inkunga nyunganizi izahabwa amakoperative, n’cyiciro cya gatatu ni imishinga itatu gusa yo gutunganya umusaruro no kuwongerera agaciro ku nganda zicirirtse n’ikusanyirizo ry’imyaka.
Umuyobozi wa KIIWP Uwitonze yakomeje agira ati: “Urubyiruko rusanzwe, abataragize amahirwe yo kwiga, turabashishikariza kwitabira aya mahirwe ahari kuko yabatunga.”
Hari indi mishinga migari nka RDDP ya 2 yunganira urubyiruko kuri 70%, urubyiruko ruri mu bworozi ruhabwa ibigega na dam sheet, muri Kayonza kandi hari kubakwa ivuriro ry’amatungo rigezweho mu Murenge wa Gahini; hari kandi uruganda rwa Azote ruri Kabarondo
Bimwe mu byishimirwa n’uru rubyiruko mu mahirwe rwahawe harimo ko rwahawe akazi mu makampani y’urubyiruko asana imihanda, ubu izo kampani zimaze kuba 22 zifite ibirometero 360 by’imihanda zitunganya.
Hari urubyiruko rutazi ko ayo mahirwe y’akazi ari muri Kayonza
Nubwo hagaragazwa amahirwe yo kubona akazi no kugahanga ku rubyiruko, bamwe muri bo bemeza ko nta makuru bafite ndetse bikaba bimwe mu bituma aya mahirwe usanga abyazwa umusaruro n’abayamenye baturutse ahandi kurusha abanyakayonza.
Uwiragiye ni umwe mu rubyiruko rwaturutse mu Murenge wa Murama, yagize ati: “Ntabwo tubizi kuko iyo ayo mahirwe aba ahari tuba dufite ibintu byinshi dukora twunganirwa n’ubuyobozi ariko nyine ntabwo amakuru atugeraho.”
Mukabagorora Angelique ni uwo mu Murenge wa Kabarondo, we yemeza ko aya mahirwe ahari kandi na we byamugezeho aho ahinga imbuto n’imboga ku buso bwa hegitari imwe.
Yakomeje agira ati: “Inzego z’ibanze mu nama barabivuga ariko ntibamanuka ngo basange urubyiruko hasi babasobanurire neza aho ayo mahirwe ari.”
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cyo kutagira amakuru ahagije ku rubyiruko, ubu hari urubyiruko rwahuguwe ku nkunga wa KIIWP ifatanyije na Kilimo Trust, uru rubyiruko rwigishwa ku buhinzi n’ubworozi uko byakorwa neza mu ikoranabuhanga kandi bitanga akazi ku rubyiruko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Jeanne Nyirahabimana na we ntahakana ko aya makuru hari abo atageraho ariko kandi akagira icyo asaba abo yagezeho ko nabo bayokoresha mu gushaka no guhanga akazi
Yakomeje agira ati: “Icyo urubyiruko rukwiye kwitaho ni ukwigirira icyizere bakabyaza umusaruro amahirwe ahari haba mu buhinzi, ubworozi, ikoranabuhanga.”
Dr. Nyirahabimana yasabye urubyiruko gukorana n’inzego z’ibanze cyane, dore ko mu murenge hari umukozi ushinzwe kwita ku mishinga bityo na we bakwiye kumukoresha kugira ngo imishimga yabo ikorwe neza kandi n’izo nkunga zayigenewe bazibone.









