MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Hari gushakishwa umugore wateye icyuma umugabo we

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
27/04/2021

Umugore witwa Mukanoheri  ufite imyaka 27 y’amavuko ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gutera icyuma umugabo we ku nda ubwo bashyamiranaga mu ijoro ryakeye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakurazo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

Amakuru agera kuri MUHAZIYACU avuga ko uyu mugore yateye icyuma umugabo we ubwo bashyamiranaga nyuma yaho umugore yari atashye yasinze kandi agataha mu gicuku.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko nyuma yo kumutera icyuma umugabo yavugije induru naho umugore ahita afata inzira arahunga.

Murekezi Claude uyobora Umurenge wa Mukarange yemereye MUHAZIYACU ko koko bari gushakisha uyu mugore ngo kuko yateye icyuma ku nda y’umugabo we.

Ati “ Yamuteye icyuma kimukomeretsa ku nda gusa yajyanywe kwa muganga baramudoda arakira ariko umugore we yahise aburirwa irengero na n’ubu turacyamushakisha.”

Murekezi yavuze ko bidakwiriye kubona umugore n’umugabo barwanira imbere y’abana babo asaba abashakanye kujya bagana ubuyobozi bukabafasha gukemura amakimbirane bagiranye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uko Mukasharangabo yatangije irerero ryita ku bafite ubumuga nyuma yo kubyara umwana uri muri iki cyiciro

Uko Mukasharangabo yatangije irerero ryita ku bafite ubumuga nyuma yo kubyara umwana uri muri iki cyiciro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU