Mukasharangabo Mediatrice uzwi nka Mama Kiki, ni umugore utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama, yashinze ikigo cy’abafite ubumuga aho kuri ubu cyanahindutse irerero ridaheza rizwi nka ‘Inclusive education’.
Ni ishuri ryubatswe mu Murenge wa Ngarama rikaba rifite umumaro wo kwita cyane cyane ku bana bafite ubumuga.Ryubatswe ku bufatanye bw’ishyirahamwe rya Wikwiheba Mwana ryashinzwe na Mukasharangabo ndetse n’abandi babyeyi, Hope and Homes for Children ndetse n’Akarere ka Gatsibo.
Mukasharangabo avuga ko yabyaye umwana agasanga afite ubumuga bituma mu mwaka wa 2006/2007 ashinga ishuri ryita ku bana bafite ubumuga, iri shuri ryatangiranye n’abana umunani nyuma bagenda biyongera kugeza ubwo ryagezemo abana 45.
Mu mwaka wa 2016 ubwo Leta y’u Rwanda yatangiraga kurerera abana mu miryango, iri shuri ryabaye rihagaze abana basubira kuba mu miryango abatagira imiryango bashakirwa imiryango ibakira.
Hope for Homes yahise itangira gufasha ishyirahamwe ry’ababyeyi bishyize hamwe rya Wikwiheba Mwana itangira kubaka ishuri rishya rijyanye n’igihe rifite agaciro ka miliyoni 155Frw ubariyemo n’ibikoresho.
Kuri ubu rifite ubushobozi bwo kwakira abana 100 rikaba ryaranahawe imodoka izajya yifashishwa mu kujya kwigisha no kwita ku bandi bana bafite ubumuga babarurwa hirya no hino mu ngo.
Mukasharangabo Mediatrice avuga ko iri shuri ryigamo abana 76 barimo 26 bafite ubumuga n’abandi 50 badafite ubumuga. Yavuze ko bafite intego yo kongeramo abandi bana 24 bafite ubumuga kugira ngo buzuze abana 100 kuko aribwo bushobozi iri shuri rifite.
Akomeza avuga ko kandi hari abandi bana barenga 100 babaruye mu mirenge ihana imbibi n’Umurenge wa Ngarama nabo bazajya bigishiriza aho batuye ngo kuko babonye imodoka izabibafashamo.
Abafite abana bafite ubumuga ryarabafashije “cyane”
Nakabonye Janvier utuye mu Murenge wa Ngarama mu Mudugudu wa Kiyovu ni umwe mu babyeyi barera umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe yakuye muri iki kigo mu myaka ibiri ishize ubwo hatangiraga gahunda yo kurerera aba bana mu miryango, avuga ko yishimiye ishuri aba bana bubakiwe ngo kuko rituma hari byinshi bahungukira.
Ati “Impinduka yagize, yari wa mwana wirirwa arira, wa mwana usohoka ntamenye aho yinjirira ariko iyi saha, iyo mvuze ngo mumwohereze duhurire aha n’aha araza akahansanga mu gihe mbere atamenyaga aho ajya, ikindi iyo agiye kuvoma amenya aho aributahe.”
Nakabonye avuga ko atatekerezaga ko uwo mwana yazigera ajya mu ishuri akiga ariko ngo ubu arashimira leta yashyizeho iri shuri rituma nabo biga bakiyungura ubumenyi.
Umuyobozi wa Hope and Homes for Children, Habimfura Innocent, wagize uruhare mu gusubiza mu miryango abana no gushakira abatari bafite imiryango indi miryango ibakira, asaba ababyeyi kudafungirana abana ngo ni uko bafite ubumuga abasaba kujya babarekura bakisanzura mu bandi.
Avuga ko bishimira umusaruro w’ishuri ry’inshuke ridaheza bose bagizemo uruhare mu kuryubaka, akagaragaza ko abana bafite ubumuga iyo bitaweho bakigishwa hari ubumenyi bunguka ngo kuko bakina n’abandi bana kandi bakagira n’ibindi bungukira mu miryango.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, avuga ko kubaka amashuri nk’aya y’uburezi budaheza Leta yatangiye kuyatekereza mu myaka itatu ishize akaba yishimiye ko aho amariye kuzura yatangiye gutanga umusaruro.
Asaba ababyeyi kwibuka inshingano zabo bakagira uruhare mu kwita ku bana babo. Ati “ Turabasaba gufata inshingano zabo bakamenya ko kubyara ari kimwe ndetse no kurera bikaba ikindi kandi noneho ntawakurerera neza ngo akunde umwana wawe nkawe, bamenye ko umwana mwiza akurira mu muryango”
Ababyeyi barerera muri iri shuri ndetse n’abandi bafite abana bafite ubumuga basabwe kubafata nk’abandi bana bakabashakira uburyo biga kimwe n’abandi bana.






