MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abaturage basinyanye n’ubuyobozi imihigo yo gukumira ibyaha

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
29/04/2021
Abayobozi b'imidugudu n'abaturage basinyanye imihigo yo kurwanya ibyaha

Abayobozi b'imidugudu n'abaturage basinyanye imihigo yo kurwanya ibyaha

Mu Karere ka Kayonza hatangijwe gahunda yo gusinya imihigo hagati y’abaturage n’inzego z’ibanze, hagamijwe gukumira ibyaha no kugira umudugudu uzira ibyaha.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Mudugudu wa Gasabo, mu kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu kuri uyu 28 Mata 2021.

Umudugudu wa Gasabo watangirijwemo iyi gahunda yo gusinyana imihigo hagati y’abaturage n’abayobozi b’imidugudu, ni umwe mu midugudu yo mu Kagari ka Nkondo ufite ikibazo cyo kutumvikana hagati y’abaturage ubwabo, hari ibibazo by’ibiyobyabwenge n’ikibazo cyo konesherezanya.

Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko ikibazo cy’umutekano mucye bagiterwa n’urugo rumwe rufite imyitwarire mibi, bituma buri muturage agirana ikibazo nabo. Ingero zitangwa ni bamwe mu baturage baterwa amabuye, abonesherezwa ndetse ngo ku nzira y’aho batuye hari abahacitse kuko baterwa amabuye.

Munyembabazi Lambert ni umuturage uvuga ko aterwa amabuye, ngo muri uku kwezi kwa Mata amaze guterwa amabuye inshuro esheshatu.

Abajijwe uko yumva byagenda kugira ngo ikibazo afitanye n’abaturanyi be gikemuke, Munyembabazi yagize ati: “Ni ngombwa ko ubuyobozi budufasha muri iki kibazo tukabana neza.”

Mukamurera Epiphania bakunze kwita Mama Mukuru avuga ko ikibazo afitanye n’abaturanyi be giterwa n’umwana uri mu rugo ufite ikibazo cy’uburwayi, iyo avuganye nabi n’abana bo ku muturanyi atangira guterayo amabuye, avuga ko uyu mwana bagiye kumujyana kwa muganga akavurwa.

Mama Mukuru avuga ko nubwo hari icyo kibazo cy’umwana ariko ngo abaturage bo muri uyu mudugudu bataabanye neza.

We yagize ati: “Ndasaba ko abayobozi baduhuza tukaganira uwo basanga ari mu makosa agahanwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye abaturage kubana mu mahoro, bakoroherana kugira ngo barusheho kugira umudugudu utekanye, uzira amakimbirane.

Meya Murenzi yasabye abayobozi b’imidugudu n’abo mu tugari kwita ku bibazo by’abaturage no gushakira umuti ibibazo biteza umutekano mucye.

Iyi gahunda yo gusinyana imihigo hagati y’abaturage n’inzego z’ibanze yatangijwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri gahunda yo gukumira ibyaha no kugira umudugudu uzira icyaha, yashyigikiwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ubwo yasuraga Intara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yasabye abaturage kubana mu mahoro
Abayobozi b’imidugudu n’abaturage basinyanye imihigo yo kurwanya ibyaha

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Byari ibyishimo kuri Nyagashotsi w’imyaka 101 washyikirijwe inzu yubakiwe na Perezida Kagame

Byari ibyishimo kuri Nyagashotsi w’imyaka 101 washyikirijwe inzu yubakiwe na Perezida Kagame

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU