Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Isangano Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 400 Frw by’umuturage wari wafatanywe urumogi wamusabye kumutorokesha.
Uyu muyobozi yafashwe kuri uyu wa 16 biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yabitangarije MUHAZIYACU.
Yatangiye agira ati ” Ni ukuri yatawe muri yombi nk’uko mwabyumvise. Izi ngeso ntabwo twari tuyimuziho cyane ko amaze amezi atatu gusa ayobora muri uyu murenge.”
Yakomeje ati ” Amakuru dufite ni uko uwafashwe yarakekwaga, yafatanyije n’irondo baramufata. Uwo yitwa Habimana Joseph, yari yafatanwe ibiro bitatu by’urumogi.”
Gitifu Bizimana avuga ko Habimana Joseph yabashije gutoroka ubu akaba ashakishwa.
Yasabye abayobozi mu murenge ayoboye kwibuka ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ndetse igatuma serivisi zitangwa nabi.
Yasabye kandi abaturage gutanga amakuru ku gihe igihe hari aho baketse ruswa.
Gitifu ukekwaho kwakira ruswa afungiwe kuri Sitasiyo ya polisi ya Ndego mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukora iperereza.






