Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwashimiye Abanyarwanda baba mu Gihugu cya Senegal bateye inkunga ako karere ingana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshanu bishyurira abatishoboye imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Sante).
Murekatete Juliet Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko iyo nkunga ingana 5,911,300Frw yo kwishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza imiryango y’abaturage batishoboye bagera ku 1970.
Yagize ati: ” Turabashimira abafatanyabikorwa bacu. Ni Abanyarwanda baba muri Senegal, batwitangiye. Ni umuco wo gukunda igihugu duhora dutozwa n’igihugu cyacu.”
Visi-Meya Murekatete avuga ko aba Banyarwanda babafashije mu gihe akarere kari kadahagaze neza ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Sante mu Gihugu.
Yagize ati: ” Ubu abishyuriwe batangiye kwivuza ariko kwishyura biracyakomeje ntabwo birarangira. Abaturage basigaye nabo turabakangurira kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Ntabwo tugiye kwicara kuko twabonye abadutera ingabo mu bitugu. Ntabwo tuzi imibare y’abakusanyije aya mafaranga ariko bari bahagarariwe na bagenzi babo babiri.”
Yasabye abari muri Diaspora zo mu bindi bihugu gukomeza gutekereza ku gihugu cyabo.
Ibipimo bigaragaza ko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2022, Akarere ka Nyagatare ari ko kari ku mwanya wa 30 mu Gihugu ku kigereranyo cya 79.33% mu bwitabire bwa Mituweli muri uyu mwaka 2022/2023.
Murekatete yavuze ko ubukangurambaga kuri Mituweli bukomeje, icyakora hari aho bigaragara ko abaturage bafite imyumvire itaragera ku rwego rukwiye kuko hari batarabigira ibyabo, ingingo ituma Akarere ka Nyagatare kataza imbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Muri uyu muhango wo gushimira aba Banyarwanda baba muri Senegal wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yashimiye aba Banyarwanda bari bahagarariwe na bagenzi babo babiri, abaha n’icyemezo cy’ishimwe.







