MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa yabafashije kubana no komorana ibikomere

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
27/01/2024

Nyuma y’ imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hirya no hino mu gihugu hagiye hashyirwaho amatsinda y’ubumwe n’ubwuyunge mu rwego rwo kubanisha neza abakoze Jenoside n’abayirokotse mu gufasha komorana ibikomere binyuze mu biganiro bikorerwa mu matsinda no gukorera hamwe ibikorwa bibateza imbere.

Mu buhamya butangwa na Ngendabanga Augustin utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza akaba yarakoze Jenoside, avuga ko imbabazi yahawe ku byaha yakoze byo kwica Abatutsi ari ikimenyetso gikomeye ko Abanyarwanda bateye intambwe yo kwimaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ngendabanga yavuze ko nyuma y’uko ahamwe n’ibyaha bya Jenoside yafunze mu 1996 akaza gufungurwa muri  2003 ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Uku gufungurwa byamuteraga ipfunwe zo kubana n’abo yiciye atinya kubera urwikekwe.

Ibi byatumye atanga ubuhamya mu nkiko Gacaca ndetse yegera abo yiciye abasaba imbabazi ariko ntibazimuha icyo gihe kugeza nubwo asubiye gukora imirimo nsimbura gifungo muri 2007 mu gihe kingana n’amezi ane ndetse agaruka yishyura imitungo bari barasahuye.

Yavuze ko atigeze acika intege zo gusaba imbabazi abo yiciye kuko muri gereza bahabwa amasomo agamije kubanisha neza Abanyarwanda kugeza ubwo bamubabariye ndetse bafatanya urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge kandi bahurira mu bikorwa bigamije iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu muri rusange binyuze mu itsinda ry’amataba y’ubudaheranwa.

Yagize ati: “Ubu ni abaturanyi beza kuko buri wese yamaze kwakira ukuri kandi ibikomere biragenda bishira muri twe. Dusabana amazi n’ibiryo kuko abana banjye ntibicwa n’inzara kandi bihiye, turagendererana kandi dutezanya imbere binyuza mu buhinzi dukorera hamwe, amatsinda yo kwizigama no kugurizanya n’ay’ibiganiro duhuriramo.”

Mukarusine Valentine umwe mubahaye imbabazi Ngendabanga Augustin, yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabuze abo mu muryango we 8.

Ubwo Ngendabanga yamusabaga imbabazi ngo byabanje kumugora ntiyamubabarira ariko uko yarushagaho kwiga no kuganirizwa kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge byatumye amubabarira n’abandi bamwiciye.

Yakomeje agira ati: “Ubu tubanye neza kandi twariyunze kugira ngo Igihugu cyacu gikire kandi gitere imbere. Ubu turahura tukagurizanya, duhana imibyizi mu mirima n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi duhuriramo kuko dukora n’ifumbire y’imborera aho buri wese azana ibyatsi. Twiyemeje gukomeza kuvura ibikomere no gukora tugatera imbere.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas avuga ko aho gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge zitangiriye, abantu bagakangurirwa gusaba imbabazi abandi bagashishikarizwa kuzitanga byatanze umusaruro.

Yagize ati: “Umwera uturutse ibukuru ukwira hose kuko twasabwe n’ubuyobozi gushishikariza abantu gusaba imbabazi kandi bushishikariza n’abandi kuzitanga, kandi byatumye ubwiyunge bubaho ndetse uburyo bw’isanamitima bugerwaho kuko ubutabera bwaratanzwe. Urugendo rero rwagenze neza kuko amakuru yatanzwe yatumye tubona ahari imibiri y’abishwe ndetse kandi hari imbogamizi z’abinangiye ntibagaragaza amakuru ariko hari abihannye kandi batanga amakuru”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yashimiye abiyunze bakaba buzuzanya ariko aboneraho no gusaba abataratera iyi ntambwe n’abagifite ipfunwe guhuriza hamwe bakarwanya urwango ruri mu mitima bakubakana.

Yagize ati: “Duterwa ishema no kubona hari abahagarara bagatanga ubuhamya kuko byatanze umusaruro kandi urabona ko ari inzira nziza. Icyo dusaba abataratera iyi ntambwe ni uko nabo bafatira urugero ku bandi kuko urwango rwo mu mitima ruvuna abarufite kandi iyo habayeho gutera intambwe yo gutanga imbabazi byubaka bombi. Tuzakomeza rero kwigisha abaturage kuko kwigisha ni uguhozaho kandi nibyo Igihugu kidushishikariza”.

Itsinda rigize Umuryango Association Modeste et Innocent ribarizwamo Ngendabanga Augustin na Mukarusine Valentine rifite abitwa Amataba y’Abakuru mu tugari dutandatu two mu Karere ka Kayonza rihurije hamwe abarokotse Jenoside 120 n’abakoze Jenoside 120 ndetse n’abana babo 240.

Bafite kandi  amatsinda y’isanamitima 10, bahuguwe bafite ibikomere bya Jenoside, ku ihohoterwa ryo mu miryango, ibiza, abana b’abakobwa babyariye iwabo muri buri tugari uko ari dutandatu bakira abantu bakabafasha kubatega amatwi bakabafasha gusohoka mu bikomere bahuye nabyo.

Ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Kayonza rifite insanganyamatsiko igira iti:”Dukomeze urugendo rw’isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa.”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Urubyiruko rw’ i Kibungo rwihaye intego nyuma yo gusura ingoro y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Urubyiruko rw' i Kibungo rwihaye intego nyuma yo gusura ingoro y’urugamba rwo kubohora Igihugu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU