Abaturage bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bashyikirijwe ibyariro ryubutswe ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza na Kiliziya Gatolika, bamwe mu baturage batangiye guhabwa serivisi bashimira ubuyobozi bubegereza serivisi.
Ikigo Nderabuzima cya Rukara giherereye i Karubamba, ni ikigo nderabuzima cyatangiye gukora mu mwaka wa 1978, iyi ikaba imwe mu mpamvu hari inyubako zishaje nyamara abaturage bahashaka serivisi biyongera umunsi ku wundi.
Mukansanga Brigitte ni umuturage wo mu kagari ka Karambi mu murenge wa Murundi ni umwe mu baherekeje umubyeyi wabyarirye ku nzu y’ababyeyi nshya,
Yagize ati: “Iyi nzu y’ababyeyi kuba tuyibonye ni igisubizo cy’Imana buriya ibintu bya taransiferi zo kujya i Gahini byatugoraga, kubera ko ibizaba bibaye byose ku mubyeyi bizoroha amatike ntabwo azaba ari menshi, hari n’igihe atazabaho kuko hari abahaturiye. Icyo nabwira ubuyobozi ni uko bwagize neza gutekereza ku baturage kuko ubu ubuzima busa nk’ubugoye rero gutekereza ku baturage bahabwa ibikorwa bibegereye birashimishije cyane.”
Aba baturage bemeza ko umubyeyi wahuraga n’ibibazo bituma akenera serivisi zisumbuye kwa muganga mu gihe cyo kubyara byamugoraga cyane bitewe n’urugendo yakoraga hari n’aho bishyuraga moto amafaranga ibihumbi birindwi nk’uko byemezwa na Harerimana Esther umwe mu babyeyi wari utegereje ko abyara.
Ubwo hatahwaga iyi nzu y’ababyeyi y’ikigo nderabuzima cya Rukara, hari ababyeyi 10 bayibyariyemo bwa mbere, banahawe impano zo kubashimira.
Muri aba harimo Yankurije Arlette wagize ati: “Nishimiye kuba nabyaye imfura nkayibyarira ahantu nk’aha ni ibintu nshimira cyane ubuyobozi bwacu.”
Ikigo nderabuzima cya Rukara kiriho ku bufatanye bwa leta na Kiliziya Gatolika ndetse no kubaka iyi nzu y’ababyeyi Kiliziya yatanze uruhare rwayo rungana na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda,
Musenyeri Incimatata Oreste nawe wari witabiriye uyu muhango, yagize ati: “Iyi nzu y’ababyeyi yagutse cyane iyo bari bafite mbere yakiraga ababyeyi umunani gusa, iyi iragutse uruhare rwa Kiliziya ni ukugira ngo abantu bagire ubuzima bwiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko iki gikorwa cyari mu mihigo y’akarere bakaba bishimira ko uwo muhigo weshejwe neza n’abaturage bakaba bawishimiye,
Yakomeje agira ati: “Iyi nzu y’ababyeyi yubatse hano izafasha abaturage bagera ku bihumbi 72, iyi nkubako ijya gushyirwa hano hari hagamijwe kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara, n’abana bapfa bavuka.”
Meya Nyemazi yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwegereza abaturage serivisi z’ibuvuzi zizakomeza, anemeza ko ibikorwa nk’ibi n’ibindi biri gutahwa biri mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo Kwibohora.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwemeza ko iyi nzu y’ababyeyi yuzuye itwaye Miliyoni 321FRw, harimo uruhare rwa Kiliziya Gatolika bungana na Miliyoni 30.
Iki kigo nderabuzima gifite serivisi zisumbuye kuzitangwa dore ko kuri iki kigo nderabuzima hari umuganga wihariye uhakorera uyu akaba ahembwa na Kiliziya.
Biteganyijwe ko iki kigo nderabuzima cya Rukara kizakorana n’abaturage 72,817, bo mu mirenge ya Murundi na Rukara ahari ibigo nderabuzima bya Ryamanyoni, Rukara na Buhabwa.








