MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abanyamadini bakebuwe ku kwirengagiza inyigisho zafasha mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango

Fred MasengeshoYanditswe na Fred Masengesho
21/12/2022
Abanyamadini basabwe gutanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda

Abanyamadini basabwe gutanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buravuga ko hari abanyamadini n’amatorero birengagiza inyigisho zafasha mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda cyane ku ngingo y’uburyo ingo zakubakwa ndetse n’inyigisho zerekeye ubuzima bw’imyororokere.

Byagarutsweho  ubwo Abadepite bari mu Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP) kuri uyu wa 21 Ukuboza 2022, basuraga Akarere ka Kayonza bakaganira n’inzego zegereye abaturage zita ku iterambere ry’umuryango no gushyikirana n’abaturage mu bikorwa by’isuku n’isukura.

Ni mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu wabo muri gahunda igihugu kihaye yo kubaka umuryango ushoboye kandi  utekanye.

Iyi gahunda yatangiye kuwa 20 Ukuboza ikazasozwa kuwa 22 mu gihugu hose.

Abadepite barasura umuryango umwe ubanye mu makimbirane n’indi itatu ibanye neza yashyize mu bikorwa neza gahunda ya “Mutima w’Urugo”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene yavuze ko bafite amadini  n’amatorero ariko ko babanenga ko hari ibyo batinya kwigisha.

Ati: “Hari amadini adatinyuka kugira ibyo avuga mu buzima busanzwe bw’umuryango nyarwanda ubayemo. Ndagira ngo twiyemeze twese ibyo mudatinyuka kuvuga mu idini, wabona njyewe naza nkabivuga. Dukorane njyewe nze mbivuge. Hari ibyo utavuga ariko muganga akaba yaza akabivuga dore turi kumwe nabo hano. Ntabwo byoroshye ko pasiteri yigisha ubuzima bw’imyororokere uko bikwiriye kuba byigishwa, ariko muganga naza azabyigisha kandi abantu bwa bumenyi babutahane.”

Uyu muyobozi yasabye ko ku bufatanye bw’impande zombi, hategurwa igiterane cyanyuzwamo ubutumwa bugamije kubungabunga umuryango nyarwanda, yabasabye kandi ko bajya banahamagara ubuyobozi bugatanga ubutumwa mu biterane bategura hagamijwe kubaka umuryango utekanye.

Visi Meya Harelimana yavuze ko nyuma y’ikiganiro cyatanzwemo ibitekerezo bitandukanye ku cyakorwa ku kureba inzitizi, ibyuho, ingamba n’ibisubizo ku bibazo bibangamiye umuryango, hafashwe umwanzuro wo gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa  by’ingamba zari zisanzweho.

Yavuze ko hagiye gushyirwaho amatsinda ahuriweho yo gukurikirana imiryango ibanye mu makimbirane, agizwe n’inzego zinyuranye, kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Mobile clinic, gukangurira abaturage kubana byemewe n’amategeko, gusigasira umuco nyarwanda, mobile clinic, kwigisha urubyiruko n’izindi.

Uwari uyoboye itsinda ry’Abadepite bo muri FFRP basuye Akarere ka Kayonza, Depite Anita Mutesi, yatangarije MUHAZIYACU ko ingamba zavuzwe haruguru nta kabuza zizafasha mu guhashya ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

Ati ” Abari mu nama bemeranyije kuri ziriya ngamba. Mu Kwa Kabiri hazaba inama isa nk’iyi ku rwego rw’imirenge, hazaba igiterane n’ibindi twizeye ko bizafasha. Muri FFRP twemera ko kugira ngo habeho umuryango utekanye bizasaba ubukangurambaga bwimbitse. Ubuyobozi nibumanuka bukigisha, bagahozaho, twumva ko bizatanga umusaruro. Iyo abantu bakoze ikintu bafatanyije, bagishyizeho umutima birakunda.”

Abari bitabiriye mu bitekerezo batanze, bahurije ku kuba ibibazo byugarije imiryango ari ubukene, kumva nabi uburinganire, ubusinzi, ubuharike, kutita ku nshingano, kutamenya amategeko n’ibindi.

Ihuriro FFRP ryashinzwe mu 1996, ritangizwa n’abadepite b’abagore 12.  Kuri ubu ririmo b’abagabo bose bagamije gushakira ibisubizo umuryango.

Abanyamadini basabwe gutanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Fred Masengesho

Fred Masengesho

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umusore yatawe muri yombi avanye urumogi i Ndego arujyanye Kabare

Umusore yatawe muri yombi avanye urumogi i Ndego arujyanye Kabare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU