Mu Murenge wa Ruramira hari abangavu 88 bamaze kwigishwa umwuga wo kudoda muri abo icyiciro cya nyuma cyarangije kwiga kigizwe n’abangavu 20 batewe inda z’imburagihe bashyikirijwe imashini zo kudoda.
Kuri uyu wa 25 Werurwe mu Murenge wa Ruramira ahakorera Umushinga Hope For Life ari nawo wafashije aba bangavu kwiga ku nkunga ya Rotary club yo muri Norway (Noruveje) abangavu batewe inda z’imburagihe bigishijwe umwuga wo kudoda bashyikirijwe imashini zo kudoda n’ibindi bikoresho bijyana nazo, ndetse ubu bahurijwe hamwe mu itsinda aho bagiye guhuza imbaraga mu gukorera hamwe.
Abayisenga Denise afite imyaka 20, umwana we afite imyaka 3, yemeza ko kwiga umwuga wo kudoda byamufashije cyane dore iwabo bari baramuteranye.
Yakomeje agira ati: “Mu rugo barambwiraga ngo ninsange uwanteye inda njye ntibanshaka, nirirwaga ndira nkarara ndira, nyuma nibwo naje kuzanwa n’umurenge hano kuri Hope For Life ntangira kwiga umwuga wo kudoda.”
Abayisenga akomeza avuga ko nyuma yo kwiga umwuga ubuzima bwahindutse ndetse n’iwabo barekeraho kumujujubya kuko yatangiye kwifasha we n’umwana we, yize kwambara neza n’umwana we ndetse n’iwabo ubu hari ibyo abunganira mu mibereho ya buri munsi kuko afite akazi.
Ubuzima aba bangavu babyaye imburagihe babamo bwabaye isomo kuri bagenzi babo ndetse banemeza ko biri mu bituma barushaho kwirinda nk’uko byemezwa na Mushimiyimana Nouriat, usobanura ko we na bagenzi be biyemeje kujya badodesha mu itsinda ry’aba bangavu mu rwego rwo kubashyigikira ariko bikaba n’inzira nziza zo kubigiraho kugira ngo hatazagira ugwa mu bishuko nawe agatwara inda, akaba yagira ubuzima butari bwiza.
Uyu yemeza ko kwiga imyuga ari byiza ariko bikaba byiza kurushaho ubyize ari inkumi itarabyariye iwabo kuko umukobwa wikorera we ubwe aba yihaye agaciro kandi aba yiteguye neza kuzaba “Nyampinga” ubereye u Rwanda w’ejo hazaza.
Uhagarariye Hope for Life Association ni Uwamaliya Josiane yemeza bamaze kwigisha abangavu 88, muri bo abenshi ni abangavu babyaye imburagihe.
Yakomeje agira ati: “Nyuma yo kwiga imyuga twasanze ko nka 50% y’abarangije amasomo badakomeza wa mwuga bize kubera ko nta bushobozi baba bafite, niyo mpamvu twahisemo ko bakorera hano iwacu dushake amasoko tubafashe bahabwe n’imashini.”
Ibi byo kubaha aho bakorera byaje ari icyifuzo cy’abanyeshuri ubwabo kugira ngo bahuze imbaraga kandi barusheho gukunda umwuga, ikindi ni uko bagiye gushyira imbaraga muri Made in Rwanda haba imyambaro yayo ndetse n’amasakoshi.
Umukozi w’Umurenge wa Ruramira ushinzwe Imibereho myiza Habiyakare Pierre Vincent avuga ko kwigisha umwuga aba bangavu bisobanuye byinshi ku iterambere ry’Umurenge.
Yagize ati: “Icyo dushima ni uko mbere y’uko aba bana bigishwa, Hope for Life yabanje kubegera ikabahumuriza nyuma babona gutangira kwiga, uyu munsi uwo mwuga barawushoje ndetse banahawe imashini zizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.”
Mu Murenge wa Ruramira muri uyu mwaka w’imihigo wa 2023/2024 habarurwa abangavu 9 batewe inda z’imburagihe, naho mu myaka ibiri ishize abangavu bakeneye kwiga imyuga ni 24.






