Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yavuze ko Abanyarwanda bashyize imbere ubumwe bikaba ubudasa bw’Igihugu, asaba abaturage b’Umurenge wa Rwempasha kubifata nk’umwihariko ukomeye nka hamwe mu hatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu hubakiwe ku bumwe.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ku wa 26 Werurwe 2024 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwarwanda ku nsanganyamatsiko igira iti ”Ubumwe bwacu, ishingiro ry’ubudaheranwa.”
Ubwo yatangizaga iki cyumweru mu Murenge wa Rwempasha Akagari ka Rwempasha, Guverineri Rubingisa yasabye abaturage gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda nk’isano muzi ry’iterambere igihugu kigezeho.
Ati: ”Ndabashimira ko mwashyize imbaraga zanyu hamwe mugakora ibikorwa bigamije iterambere kandi byatanze umusaruro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabigarutseho ko Nyagatare hari ibyo batagikora byanatumye baba aba mbere mu mihigo. Hari ubumwe mwashyize hamwe, turabasaba kwirinda ibyabasubiza inyuma kuko byatanze umusaruro.”
Yakomeje agira ati: ”lUbu twinjiye mu kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa, mureke twubakire ku bumwe bwacu kuko ni ubudasa butaba ahandi ari naryo shingiro ry’aho tugeze ubu (…) muri ubwo bumwe bwacu buri wese yumve ko afite uruhare ,dutuye hamwe, dukorere hamwe dukomeze kwesa imihigo kuko ibyo tumaze kugera muri iyi myaka 30 abandi ntibabigezeho mu myaka 60.”
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba Col. Majyambere Justus yasabye abaturage gukorera hamwe bagafatanya n’inzego z’umutekano kuwucunga. Yabibukije kandi ko bafite amahirwe yo kuba batuye ahantu hatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu hakanashakirwa umusingi wo kukibohora.
Uyu muyobozi yibukije abaturage ko bagomba kugira imyumvire myiza yo kumva ko ari bamwe bavukira igihe kingana kandi bose bakaba bava amaraso bityo ngo bose bafite agaciro kangana ngo buri wese abere umurinzi mugenzi we.
Bamwe mu baturage bavuga ko bishimira ko babanye neza bakorera hamwe mu mahoro ari byo bibafasha gutera imbere.
Ntaganda Joël utuye mu Kagari ka Rukorota yagize ati: ”Icya mbere dukwiye kuba twubakiraho ni ubumwe bwacu kuko turi ku butaka Imana yaduhaye twese hamwe rero abantu bake batana kuri gahunda y’ubumwe turicara nk’inteko y’inararibonye tukabagaya.”
Mushimiyimana Denise utuye mu Kagari ka Ryeru yavuze ko yishimira ko muri iyi myaka 30 ishize umunyarwanda yahawe agaciro n’uburenganzira byatumye yigira. Yavuze ko kandi aho batuye mu Kagari ubu babanye neza basangira banasabana akaba yasabye ko byakomeza.
Ati: “Yebabaweee byakomeza bigakuba n’inshuro nyinshi tugakomeza kubana twishimanye.”
Gutangiza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubudaheranwa byatangijwe none tariki 26 Werurwe 2024 bikazasoza tariki ya 06 Mata 2024 bucya Igihugu kinjira mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku mwaka 1994.







