MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abana b’abakobwa basaga 5000 bamaze gufashwa na Komera

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
14/08/2022

Ubuyobozi bw’Umuryango Komera ufite inshingano zo kubaka icyizere mu bana b’abakobwa ukorera mu karere ka Kayonza butangaza ko mu myaka irindwi ishize uyu muryango umaze gufasha abana b’abakobwa basaga 5000.

Mukamusonera Dative Umuyobozi wa Komera yemeza ko igihe bamaze bakora hari abana b’abakobwa bafashije kwishyurira amashuri baturuka mu miryango itishoboye, ababyaye inda z’imburagihe n’imiryango yabo.

Yakomeje agira ati: “Tumaze gufasha abana b’abakobwa barenga 5000, abana banyuze muri poroguramu zacu bariga bagatsinda ndetse n’abaje barasitaye bakabyara inda z’imburagihe ubu bigiriye icyizere bari mu mirimo itandukanye mu bikorwa bitandukanye.”

Abatesi Kevine ni umwe mu bana bafashijwe na Komera guhera mu mwaka wa 2020, avuga ko yafashijwe kubona ibikoresho by’ishuri, amafaranga y’ishuri ndetse n’ababyeyi be bafashwa kwihuriza hamwe n’abandi muri koperative.

Abatesi yakomeje agira ati: “Mbere niga byarangoraga kubona amafaranga y’ishuri, ntabwo badufasha twenyine ahubwo bafasha n’ababyeyi bacu.”

Niyonsenga Anita ni umwe mu bana bafashwa na Komera na we yagize ati: “Kuri twe tubana na Komera ni ikintu kigari cyane ariko nyine gifasha abakobwa, ni agaciro n’ubuzima bw’umukobwa;  Komera yahinduye ubuzima bwacu ihindura n’imiryango yacu.”

Abana b’abakobwa bafashwa kwishyurirwa amashuri guhera mu mashuri yisumbuye, na Kaminuza abatabishoboye bagafashwa kwiga imyuga, aba nabo nyuma yo kwiga imyuga bafashwa kubona ibikoresho n’igishoro kizabafasha gutangira gukora.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaKomera

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru
Amakuru

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru

12/11/2026
Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026
Amakuru

Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026

12/11/2026
Nyagatare: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi bashya 20
Amakuru

Nyagatare: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi bashya 20

12/11/2026
Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Siporo rusange yahujwe no guteza imbere impano z’abato muri Football

Kirehe: Siporo rusange yahujwe no guteza imbere impano z'abato muri Football

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU