Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bazwi nk’Abamotari barasaba ubuyobozi bwa leta gushyigikira ibikorwa byabo birimo na koperative kugira ngo akazi kabo karusheho kubahwa.
Kuri uyu wa 20 Gashyantare ku kigo cy’Urubyiruko kiri mu Murenge wa Mukarange niho habereye igikorwa cy’amatora y’ibanze y’abazajya mu nteko rusange ya koperative imwe mu karere y’abamotari, aba batowe ni 50.
Bamwe mu bari bitabiriye aya matora bemeza ko bakeneye impinduka mu mikorere n’imiyoborere ya koperative yabo nshya igiye gushingwa kandi iyi ikazaha agaciro abamotari, nk’uko bivugwa na Sindambiwe Gaspard ukorera ku Murenge wa Mwili, amaze imyaka 9 akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto.
Yakomeje agira ati: “Mbere twari dufite koperative zikora mu kajagari zidaha agaciro umumotari bigatuma nabo batizera ababayobora, ibi rero byatumaga buri wese akora uko yishakiye ntanuha agaciro umwuga wacu ugasanga twarafatwaga nk’abantu badashobotse.”
Akomeza avuga ko uyu mwuga wabo ukwiye kubahwa kandi ugahabwa agaciro n’ubuyobozi, yagize ati “Turasaba ubuyobozi gushyigikira koperative yacu bakazayiba hafi kugira ngo uyu mwuga wacu uhabwe agaciro.”
Undi mumotari witwa Murego Cedrick yagize ati: “Turifuza ko ubuyobozi buzadufasha kunoza neza imikorere ya koperative yacu nshya, hari ubwo twafataga inguzanyo bamwe ntibazishyure bikareba n’utarayifashe turifuza ko leta idufasha kubaka ikimotari cy’umwuga aho buri wese azajya yishimira kuba umumotari.”
Aba bamotari bemeza ko akazi bakora gahawe agaciro nk’uko indi myuga imeze barushaho kugirira igihugu akamaro, bemeza kandi ko uruhare rwa leta mu guteza imbere umwuga wabo ntaho bihuriye no kubivangira mu kazi, ahubwo ari ukubafasha kuwuha umurongo uboneye ku buryo buri wese ukora uyu mwuga azajya awishimira.
Dore uko umwe muri bo abisobanura, agira ati: “Hari ubwo usanga umuntu akora aka kazi kacu arwanira kizajya kuba umushoferi w’imodoka kandi ugereranyije n’inyungu mu gihe akazi kacu kaba kubashywe uwo mushoferi atakurusha kwinjiza amafaranga menshi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yemeza ko biteguye gufasha abamotari bakubaka koperative yabo neza kandi izahesha agaciro umwuga wabo.
Yagize ati: “Iyo hari unwuga ukora ukagufasha kwishyurira abana bawe ishuri, ukagutungira umuryango, ukaba wagufasha kubona inguzanyo ugakora undi mushinga ukubyarira inyungu, ni umwuga ukwiye kubahwa”
Meya Nyemazi akomeza avuga ko mu karere haba gahunda zihariye zo guteza imbere amakoperative, izi gahunda nazo zigomba kugera ku koperative yabo, hakarebwa cyane inzitizi bahura nazo n’ibibazo bya buri munsi bahura nabyo bituma umwuga wabo utabasha kugenda neza nabyo bigakemuka.
Abamotari basabwe kandi kurangwa n’imico myiza bubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda urugomo no kwambura abagenzi ndetse bakagira isuku yaba ku myambaro yabo n’aho bakorera.








